Ejo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2024, Imbangukiragutabara ifite ibirango bya GP 175 B yari ivanye umurwayi ku Kigonderabuzima cya Kabuga imujyanye ku Bitaro bya Remera Rukoma yakoze impanuka irohama mu mugezi witwa Icyogo.
Iyi mbangukiragutabara yari itwawe na Ndayambaje Francois, Umurwayi witwa Ganza Gift w’Umwaka 1 n’amezi 6 ndetse n’Umuganga witwa Uwizeyimana Arsene, yarohamye mu mugezi ubwo bazamukaga umuhanda ujya i Rukoma, wabananiye kubera ubunyereri bitabaza umuhanda wa Gihara, bageze ku mugezi ‘Icyogo’ ugabanya Umurenge wa Ngamba n’Umurenge wa Runda irohamamo.

Kugeza ubu, amakuru avuga ko abari bayirimo bose bavuyemo ntawe ugiriyemo ikibazo, kuko hahise hitabazwa indi mbangukiragutabara igeza umurwayi ku bitaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba Bwana Munyakazi Epimaque aganira na ICK News yemeje iby’aya makuru anavuga ko ubu Imbangukiragutabara bamaze kuyikuramo.
Ati: “Nibyo Ambulance yarohamye mu mugezi muri iri joro ryacyeye ariko ubu tuvugana Ambulance bamaze kuyikuramo kuko yari isigaye yonyine kuko abari bayirimo irohama bari babakuyemo babashyira muyindi yabakomezanije ku bitaro bya Remera Rukoma.”

Kukijyanye no gutunganya ikiraro kugira ngo uyu muhanda ube nyabagendwa, yavuze ko ubu RTDA yamaze kuhasura ngo bafite icyizere ko mu minsi iza bizakorwa.
Ati “Mu minsi ishize RTDA yarahasuye ubu twizeye ko mu gihe kiri imbere bizakorwa uyu muhanda ukaba nyabagendwa.”
Imirenge ya Ngamba na Kayenzi muri iki gihe cy’imvura ni imwe mirenge y’Akarere ka Kamonyi iyugarijwe n’amazi menshi cyane cyane aturuka ku Rugomero rwa nyabarongo II rurimo kubakwa bigatuma habaho uruhurirane rw’amazi menshi agenda agira ingaruka no kuyindi migezi mito muri iyi mirenge.















