Imibiri 15 bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, niyo yataburuwe mu isambu y’umuturage iherereye mu Mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga uherere mu Karere ka Kamonyi.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu taliki ya 13 Nzeri 2023, nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Nyabubare biturutse kuri Ndimirikuta Ismael ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu.
Ubwo Ndimirikuta w’imyaka 44 y’amavuko yararimo ahinga mu isambu yo kwa Sebukwe wishwe muri Genocide witwaga Rwagahungu, nibwo yabonye umubiri bikekwako ari uwazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Bikekwa ko iyi mibiri yabonetse ari abantu bishwe bahunga ubwicanyi bwarimo gukorerwa ku Mugina berekezaga I Kabgayi bakicirwa mu nzira.

Umwe mu baturage bitabiriye igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri witwa Nzagahimana Theophile yavuze ko kumenya ba nyir’iyi mibiri bikigoye bitewe n’igihe gishize.
Yagize ati: “Aba bantu bishwe, nanubu ntabwo turamenya ngo ni bande, kuko n’ibimenyetso kubibona byatugoye kubera igihe gishize ari kirekire, twagiye tubabwirwa no kureba cyane kuri ruseke kuko kubera kuhahinga cyane uduhanga twabo ntabwo twagaragaraga kuko urabona ko bahahingaga bakaduhinga bakongera bakarenzaho itaka.”
Ku bufatanye bw’Inzego z’ibanze, Umuryango uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) n’abaturage, hashakishijwe ahakekwaga hose haboneka imibiri 15 mu byobo bitatu kandi byose biri mu murima umwe.
Ku bufatanye kandi bw’inzego zitandukanye na IBUKA hemejwe ko iyo imibiri ari iy’abazize Jenoside hashingiwe bu buryo bishwemo no kuba barajugunywe ndetse bakanabacuza ibyo bari bambaye.
Mu gihe hagitegerejwe amabwiriza yo gushyingura iyi mibiri ndetse no mu gihe hagikomeje gushakishwa indi mibiri hirya no hino muri uyu murenge kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro muri Mata 2024, imibiri yabonetse yabaye ishyizwe ku kagari ka Mukinga.

Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Nyamiyaga, Dushimimana Jean Leonard yihanganishije abarokotse Jenoside ku kuba bakomeje kubona imibiri hirya no hino ikiri ku musozi.
Ati: “Reka twihanganishe cyane kandi tunafata mu mugongo abacitse ku icumu ku kuba bakomeje kubona imibiri hirya no hino ikiri ku musozi.”
Dushiminana yakomeje asaba abantu baba bazi aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iri, ko babigaragaza kugirango iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro kuko biruhura abafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ati: “Nongera gusaba kandi abantu bazi ahantu hari imibiri y’abazize Jenoside batarashyingurwa mu cyubahiro ko batanga amakuru kuko kugeza ubu ibikorwaremezo birimo nko gucukura imiyoboro, kubaka amashuri cyangwa se abantu bavuye kure baje kugura ibibanza ugasanga babagurishije ahari imibiri, nibyo birimo kwerekana imibiri y’abazize Jenoside.”
Mu mwaka wa 2017, nibwo muri uyu murima ‘wari usanzwe uhingwa’ haketswe kuba hari imibiri irimo ndetse abaturage barimo Jean Bosco Ndagijimana w’imyaka 52, wari uhaturiye yagejejwe kuri Polisi kugira ngo abazwe gusa amakuru ntiyigeze amenyekana.
Nyuma y’iki gikorwa cyo gushakisha iyi mibiri, cyabaye kuwa 13 Nzeri 2023, uyu Ndagijimana Jean Bosco, Mugemana Donatien w’imyaka 64 na Karenzi Cassien w’imyaka 49 y’amavuko bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorweho iperereza no kubazwa amakuru y’imvaho kubijyanye n’iyi mibiri. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo y’Ibiro by’Ubugenzacyaha (RIB) bw’Umurenge wa Mugina.
Imirenge ya Nyamiyaga na Mugina igize icyahoze ari Komini Mugina, aha hakaba ari hamwe mu gace kabayemo ubwicanyi ndengakamere kuko mu ijoro ry’itariki ya 25 rishyira taliki ya 26 Mata 1994, kuri Kiliziya ya Mugina hiciwe abatutsi basaga ibihumbi mirongo itatu.
Kugeza uyu munsi, Urwibutso rwa Mugina rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 59122 yagiye ikurwa hirya no hino muri iyi mirenge ibiri yavuzwe haruguru.