Kamonyi-Gacurabwenge: Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yaremewe

Muri gahunda yo gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu gihe cy’iminsi 100, kuri iki cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024, Club Sportif ya Kamonyi ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacurabwenge baremeye Uwarokotse Jenoside utishoboye witwa Harerimana Marcel w’imyaka 41 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge.

Amos Nsanzimana Umuyobozi wa Club Sportif Kamonyi avuga nubwo bishyize hamwe bahujwe na siporo ariko mu ntego zabo buri mwaka harimo no gufasha uwacitse ku icumu rya jenoside mu rwego rwo kumwereka ihumure no kumufata mu mugongo.

Amos Nsanzimana Umuyobozi wa Club Sportif Kamonyi

Ati: “Twahujwe no gukora siporo ariko mu mabwiriza dufite atugenga harimo no gufasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye mu rwego rwo kumuha icyizere cy’ejo hazaza no kumuhumuriza muri ibi bihe biba bitamworoheye kandi tuzabikomeza kuko twarabyiyemeje”

Mu butumwa bwe, Madamu Umugiraneza Marthe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge yashimiye abateguye iki gikorwa cy’ubugiraneza ndetse anagaragaza ko ubuyobozi bukomeje gukora ibishoboka byose kugirango bwite ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Madamu Umugiraneza Marthe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge

Ati: “Ni iby’agaciro kubona abantu bishyize hamwe mu rwego rwo kwiha ubuzima bakora siporo kugira ngo ubuzima bwabo bugende neza bagira n’igihe cyo gutekereza igikorwa cyo gutanga ubuzima. Ni ibintu byiza n’abandi bakwiye kwigiraho kandi tunashima ko igikorwa bateguye kigenze neza.”

Madamu Umugiraneza akomeza avuga ko urugendo rwo kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rugikomeje. Ati “Kuri ubu hari abantu 6 turimo kubakira inzu zo kubamo batari barabonye amacumbi, ubu inzu zaruzuye kandi ni inzu zigezweho zigendanye n’igihe n’ibikoresho twatangiye kubishyiramo kugirango bazature neza nta kibazo.”

Uwaremewe yahawe Ihene, Ibiro 25 bya Kawunga, Ibiro 25 by’Umuceli, Ibishyimbo, amavuta yo guteka, amasabune, Amata, n’ibindi, byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi 190,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads