Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Kamonyi barasaba ko amasaha y’utubari yakongerwa, mu rwego rwo kugabanya ubushomeri.
Muri aka karere, utubari dufungura saa kumi n’imwe z’umugoroba, tukongera gufunga saa saba za mu gitondo mu minsi y’imibyizi, ndetse na saa munani mu mpera z’icyumweru(weekend).
Ibi bifitanye isano na gahunda y’igihugu yo kugabanya ubusinzi mu Rwanda, ari yo yamamaye nka ‘Tunywe Less’ bisonanuye ngo tunywe gahoro, inzoga nkeya.
Bamwe mu mu bikorera bo mu karere ka Kamonyi bavuga ko amasaha bahawe yo gukora abangamira iterambere ryabo, ndetse bikaba biri no mu byongereye umubare w’abatagira akazi.
Perezida w’urugaga rw’abikorera muri aka karere Munyankumburwa Jean Marie agira ati” iyo urebye amasaha y’utubari uburyo yashyizweho ubona bibangamiye ubucuruzi bujyanye n’utubari. Abantu twese ntidukora akazi mu bihe bimwe; hari n’abakora nijoro. Hazarebwa niba hatagira ikintu cyazahinduka kuko byanateye ubushomeri. Buriya mu tubari abantu bakoraga basimbura (shift).”
Akomeza agira ati “Abakozi bo mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro bajya batubwira ko abacuruzi badasora ahubwo banyuzwaho umusoro. Niba rero amasaha yo gukora ari macye, n’uwo musoro ntugera ku bashinzwe kuwukusanya, ari bo bacuruzi. Biramutse bigaragaye ko ntacyo byakwangiza, aya masaha yakongerwa.”
Dr Nahayo Slyvere, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi avuga ko nta gitekerezo cyo kongera amasaha y’utubari gihari, kuko ngo kugabanya amasaha y’utubari biri muri gahunda yo kugabanya ubusinzi no kugira ngo abantu barusheho kwitabira umurimo aho kwibera mu tubari mu masaha y’akazi.
Ubusanzwe abakora ibikorwa byo kwakira abantu, resitora, utubari n’utubyiniro bemerewe gukora kugeza saa saba z’ijoro mu mibyizi ndetse no kugeza saa munani z’ijoro mu minsi y’impera z’icyumweru (week end).
Icyakora, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), gitangaza ko nta mabwiriza yigeze atangwa ku masaha yo gufungura utubari, kereka ayo gufunga.
Umwanditsi: Tugirimana Jean Bosco













