Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Mata 2024, bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bahawe imfashanyo yo kubaba hafi.
Iki gikorwa cyabereye mu tugari dutanu tugize Umurenge wa Runda uherereye mu Karere ka Kamonyi, aho bamwe mu barokotse batishoboye baremewe muri gahunda yiswe ubudaherwanwa.
Nubwo iki gikorwa cyabereye mu tugari tunyuranye, umunyamakuru wa ICK News yagiye mu Kagari ka Muganza, Umudugudu wa Kigabiro aho haremewe umuryango wa Manirafasha Prudence.
Uwaremewe kuri iyi nshuro yahawe ibiro 25 bya Kawunga, umuceli, ibishyimbo, amavuta, amasabune, isukari, imbuto ndetse n’imboga n’ibindi, byose hamwe bikaba bifite agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi 150,000 Frw.

Manirafasha Prudence waremewe ashima igikorwa cyo kumuremera kuko kimugaragariza ko atari wenyine kandi bikaba bimusubiza imbaraga.

Umuyobozi wa IBUKA mu Kagari ka Muganza Bwana Frederic Rutembesa avuga ko impamvu yo guhitamo Manirafasha ishingiye ku kuba uretse kuba yararokotse kandi atishoboye, anafite ubumuga.
Ati: “Twakoze inama dutoranya uyu Manirafasha ndetse tunashakisha uburyo bwose bushoboka kugira ngo turebe icyo twamugenera kimufasha mu mibereho ye ya buri munsi no kumuba hafi ngo atazigunga muri ibi bihe”
Akomeza kandi avuga ko muri iyi minsi 100 yo Kwibuka bazakomeza kwita ku barokotse batishoboye mu rwego rwo kubarinda kuba bonyine no kwigunga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Bwana Ndayisaba Jean Pierre Egide yasabye abaturage b’umurenge ayobora ko bakwiye kuba intangarugero bakaba hafi y’abarokotse ndetse bagakoresha n’ubushobozi baba bafite uko bungana kose kugira ngo ntihagire uwarokotse Jenoside uzigunga cyangwa ngo agire agahinda kubera kubura abamuba hafi.

Bwana Ndayisaba akomeza yizeza ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda n’izindi nzego bazakora ibishoboka byose bakaba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muyobozi kandi yakomeje asaba abaturage kwirinda amagambo ndetse n’ikindi cyose cyaganisha ku gukomeretsa abarokotse. Yanabasabye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi bikorwa byateguwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda ndetse n’abaturage bahatuye.
Ubudaherwanwa, Ni gahunda yatangijwe tariki ya 05 Mata 2022, mu karere ka Kamonyi, hagamijwe gufasha no kwegera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bamwe bakunze kugira ibibazo by’ihungabana, kwigunga, uburwayi ndetse n’ibindi bishamikiye ku mateka mabi ya Jenoside banyuzemo.













