Abacuruzi n’abarema isoko ry’imboga n’imbuto rya Mushimba barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi gucanira umuhanda ugana ku isoko kugira ngo ubujura bakorerwa bugabanuke.
Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga ko umuhanda ugana kuri iri soko udacaniye ku buryo iyo batashye baba bafite ikibazo cyo kuba bakwibwa no kugirirwa nabi.
Utifuje ko izina rye ritangazwa ati “Dufite ikibazo cy’urumuri hano i Mushimba, iyo turimo gucuruza hano haba habona nubwo atari cyane. Ariko iyo dutashye kubera ko hano muri utu duce duturiye isoko haba hatabona, baratwambura bakadutwara amafaranga na telefoni ku buryo umuntu yisanga yakoreye ubusa.”
Aba baturage banavuga koi rondo naryo bataribona ngo nibura babe bizeye umutekano mu gihe bari gukora.
Ati “Irondo naryo ntaryo tubona ubanza rikora dutashye. Turifuza ko baducanira rwose kuko kuva hano ku isoko ugera mu Gaperi haba hari ikizima giteye ubwoba kandi abenshi niho tuba dutaha.”
Mu kiganiro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Madamu Marthe Umugiraneza, hasobanuwe ko hari igisubizo kirambye muri gahunda y’igihugu yo kuzacanira umuhanda wose.
Ati “Igisubizo kirambye kiri muri gahunda y’igihugu yo kuzacanira uyu muhanda kandi byari byanatangiye nuko byakomwe mu nkokora na gahunda yo kwagura umuhanda Kigali – Muhanga, bituma rero baba bahagaritse kuhashyira amapoto ariko umuhanda niwagurwa, bazahita bashyiraho n’umuriro.”
Uyu muyobozi agira inama abacururiza muri iri soko kujya birinda gutahana ibintu n’amafaranga mu ntoki mu gihe umuhanda utarakorwa.
Ati “Kubera ko aho bacururiza hakingwa, twatanga inama yo kuba batajya batahana ibintu byabo ahubwo bagakinga neza. Ku kijyanye no gutahana amafaranga avuga ko bakwiye kujya bayabika kuri telefoni zabo mbere yo gutaha.”
Ku kijyanye n’irondo, Madamu Umugiraneza avuga ko bagiye gukurikirana icyo kibazo ku buryo irondo riri bwongere imbaraga mu kazi kuko irondo ngo rihasanzwe.
Isoko ry’imboga n’imbuto rya Mushimba rigizwe n’abanyamuryango 180, abarikoramwo umunsi ku munsi ni 129. Iri soko ry’imboga rya Mushimba, riherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, ryubatswe bigizwemo uruhare n’Akarere ku bufatanye n’Umufatanyabikorwa Save Generations ndetse n’inkunga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB).













