Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Kanama 2024, Urubyiruko rusaga 800 ruturutse muri Paruwasi 31 zigize Diyosezi ya Kabgayi rwatangiye ihuriro rizamara iminsi itanu ribera muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Andereya ya Gitarama.
Gutangiza iri huriro byabimburiwe n’Igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi ndetse byitabirwa na Madamu Jacqueline Kayitare, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga.
Ubutumwa bwatangiwe muri iki gikorwa bwagarutse ku kwibutsa urubyiruko ko iteka Kiliziya na Leta nk’ababyeyi bahoza ijisho ku rubyiruko ngo hato rudatana ari nayo mpamvu hategurwa ibikorwa binyuranye bihuza urubyiruko.
Ibi byagarutsweho na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa watangije ku mugaragaro iri huriro, aho yasabye urubyiriko guhora ruzirikana ko Kiliziya iruri hafi nk’umubyeyi.
Musenyeri Balthazar akomeza asaba urubyiruko kutajya bapfusha ubusa umwanya baba bagenewe, ahubwo ko bakwiye gutega amatwi, kumva no kuzirikana ibiganiro bahabwa ndetse no gutegana amatwi hagati yabo basangira imishinga bafite yo kwiteza imbere.
By’umwihariko yibukiye urubyiruko gusenga no kuzirikana kuri Yubile y’impurirane y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda ndetse n’imyaka 2025 ishize Yezu aje gucungura muntu.
Ati “Ndabasaba gusenga, guhimbaza cyane no kurangamira Yezu Kirisitu. Rwose uyu mwanya uzababere uwo kuramya, gutegana amatwi hagati yanyu musangira imishinga mufite yo kwiteza imbere ariko cyane cyane musangira inyota mu kumenya Yezu Kristu no kumwumva.”
Ibyo gusaba urubyiruko kudapfusha ubusa umwanya ruhabwa byanagarutsweho na Madamu Jacqueline Kayitare uyobora Akarere ka Muhanga ushimangira akamaro ko guhuriza hamwe urubyiruko.
Ati “Ibikorwa nk’ibi ntabwo biri muri Kiliziya gusa ahubwo natwe nk’inzego zegerejwe abaturage turimo turabikora icyakora twebwe turi kubita intore mu biruhuko. Ikigamijwe ni ukigira ngo igihe urubyiruko rumara nta muntu wihariye uruhanze amaso tutazagira aho turuburira hashobora kwangiza ubuzima bwarwo kandi arirwo hazaza hacu.”
Donath Ndorimana, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rwa rwa Diyosezi ya Kabgayi avuga ko ihuriro nk’iri ari amahirwe adasanzwe ku rubyiruko kuko ruzakuramo byinshi.
Biteganyijwe ko muri iri huriro hazatangirwa ibiganiro bitandukanye n’amahugurwa bigamije gufasha abitabiriye gukemura ibibazo by’iki gihe bahura nabyo.
Ku nshuro yaryo ya 7, uyu mwaka iri huriro rifite Insanganyamatsiko igira iti “Turangamire Kristu soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”