Mu birori byo guhimbaza umunsi Mpuzamahanga w’umurimo ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi w’iyi diyosezi yasabye ko abakozi bakora muri servisi zinyuranye bakwiriye kujya bagenerwa amahugurwa ahoraho mu rwego rwo kujyanisha ubumenyi bwabo n’igihe.
Muri ibi birori byabereye mu busitani bwa Hotel St Andre Kabgayi, tariki ya 1 Gicurasi 2024, Musenyeri Balthazar yagize ati “Ndifuza ko buri serivisi, mu ngengo y’imari n’iteganyabikorwa bakora, batakwibagirwa ingingo yitwa amahugurwa. Amahugurwa areba abakozi kugira ngo bagende biyungura ubumenyi. Amahugurwa abakozi bagomba kugira kugira ngo banoze umurimo basanzwemo n’ubumenyi bafite babuhuze n’uwo murimo. Amahugurwa abakozi bagomba kugira kubera ko ibintu bigenda bihindagurika, haza ibikoresho bishya, haza ubumenyi bushya, haza ibibazo bishya.”
Musenyeri Balthazar yakomeje agira ati “Ndifuza ko hirya yo kwihugura buri muntu ku giti cye, haba gahunda ihamye muri buri servisi y’amahugurwa kandi bigatangirwa raporo y’ibikorwa bizaba byakozwe muri ayo mahugurwa. Ndabizi ko hari ababa bafite mu iteganyabikorwa n’ingengo y’imari iyo ngingo yo guhugurwa ariko ndagira ngo rwose bizatungane neza kandi bizakurikiranwe ku rwego rwa diyosezi kugira ngo harebwe niba ibiba byateganyijwe byakozwe.”
Yasoje agira ati “Ndagira ngo dushyire imbaraga mu bijyanye no kwihugura buri gihe nk’abakozi muri servisi zacu.”
Diyosezi ya Kabgayi itanga serivisi zinyuranye mu byiciro nk’uburezi, ubuvuzi amahoteli n’ibindi.