Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 01 Nzeri 2023, mu kigo cy’Abihayimana bo mu muryango w’Abasaleziyani ba Don Bosco hasojwe ihuriro ryo gufasha abana mu biruhuko binini (patronage).
Patronage yo muri iki kiruhuko kinini cy’umwaka w’amashuri 2022/2023, yitabiriwe n’abana basaga 1200, bari hagati y’imyaka 3 na 15 aho bigishijwe ibintu bitandukanye birimo imikino, ikinyabupfura n’ibindi.

Bizimana Eric, Umuyobozi w’ungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’Ubukungu wari umushyitsi mukuru mu birori byo gusoza iri huriro, yashimiye cyane Umuryango w’ Abasaleziyani na Kiliziya Gatolika muri rusange ku ruhare idahwema kugaragaza mu gufasha Leta ku kubungabunga imibereho myiza y’abaturage, ndetse aboneraho no gusaba abandi bafatanyabikorwa kurushaho kugera ikirenge mu cya Kiliziya.
Yagize ati: “Iki ni igikorwa cyiza kuko gifasha mu kuzamura uburere bw’urubyiruko rw’u Rwanda arirwo ejo hazaza hazubakiraho. Iyi gahunda rero ni ingenzi kuko ifasha mu kurerera igihugu cyane ko turimo kugenda tugira ikibazo cy’uburere.”
Yakomeje asaba ababyeyi kurushaho kumva neza no kubyaza umusaruro amahirwe nk’aya.
Bizimana yasabye umuryango w’Abasaleziyani kuba bakongera imyaka y’urubyiruko rwakirwa muri patronage zitandukanye bategura ikaba yava kuri 15 ikiyongera. Yasabye kandi uyu muryango kuba washyiraho ishuri ku buryo abana bazajya baharererwa bidategereje ikiruhuko gusa.
Emile Rukundo wavuze mu izina ry’ababyeyi, yashimye cyane Umuryango w’Abaseliziyani kubwo kuba ubafashiriza abana mu bihe by’ibiruhuko kuko bigiramo byinshi.
Yagize ati: “Iki gikorwa gifasha abana cyane binyuze mu nyigisho zitandukanye bahabwa kuko ziza zunganira ibyo baba bamaze iminsi biga mu mashuri asanzwe.
Yakomeje avuga ko iyi patronage irinda abana kujya mu bikorwa bibi ndetse ikanabatoza kubana n’abandi.
Rukundo yasabye ko hakongerwa ibikorwaremezo bitandukanye bifasha abana birimo no kuba hashyirwaho ishuri risanzwe kugira ngo abana bajye baharererwa no mu bihe by’amasomo.
Avugana na ICK News, Umuyobozi w’Umuryango w’abihayimana b’Abaseleziyani i Kabgayi, Padiri Anaclet Munyankindi yavuze ko iyi patronage, ‘yatangiye ku wa 01 Kanama’, ari igikorwa ngarukamwaka mu gihugu hose, aho mu gihe cy’ikiruhuko kinini cy’umwaka, uyu muryango w’abihayimana uhuriza hamwe abana bari hagati y’imyaka 3-15 bakigishwa imikino itandukanye kugira ngo babashe kugaragaza impano zabo.
Yagize ati: “Iki gikorwa cyatangiye ku wa 01 Kanama, aho buri mubyeyi yandikishije umwana we. Kuri iyi nshuro rero twakiriye abana 1200 kandi uko iminsi ishira bagenda biyongera.”
Yakomeje avuga ko ari igikorwa gifite intego y’iyogezabutumwa mu rubyiruko arirwo Rwanda rwejo.
Mu byigishwa aba bana, Padiri Munyankindi yavuze ko harimo ikinyabupfura, gukina imikino itandukanye nk’umupira w’amaguru, imikino y’amaboko nka basketball, Volley Ball, karate n’iindi myinshi.
Yongeyeho ko iyi atari gahunda ireba abana bo muri Kiliziya Gatolika gusa kuko n’abana basengera mu yandi madini n’amatorero badahezwa.
Yasoje asaba ababyeyi kujya bazana abana babo muri patronage kuko bahigira byinshi.