AMAMAZA HANO

Kabgayi: Abanyeshuri n’ababyeyi baributswa inshingano zabo

Kuri iki Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024 abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye by’umwihariko abiga muri Kigo cy’amashuri cyisunze Mutagatifu Mariya Umwamikazi ‘College Sainte Marie Reine’ bongeye kwibutswa ko badakwiriye gukorera ku jisho ahubwo bo ubwabo bakamenya ko bafite inshingano nyinshi zo kuzuza.

Ibi byagarutsweho mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Mariya Umwamikazi wisunzwe na College Sainte Marie Reine Kabgayi.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi watuye igitambo cya Misa cyabanjirije ibi birori, mu butumwa bwe ashishikariza abanyeshuri barererwa muri iki kigo kudakorera ku jisho ahubwo ko bo ubwabo bagomba kumenya ko bafite inshingano nyinshi zo kuzuza kugira ngo bategure ejo habo heza.

Musenyeri Bathazar yakomeje ashimira abanyeshuri bahize abandi mu masomo y’igihembwe cya kabiri anaboneraho gushishikariza abandi gutera ikirenge mu cyabo batsinda muri byose kandi hose haba mu masomo, mu mikino ndetse n’ibindi kugira ngo baheshe ikigo cyabo ishema ndetse nabo ubwabo.

Abanyeshuri bitwaye neza bahembwe

Ibyo kwirinda gukorera ku jisho no gukorera hamwe byanagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Eric Bizimana wasabye abanyeshuri gukorera hamwe kugira ngo borohereze abarezi babo n’abayobozi kuko biha umurongo mwiza abanyeshuri kugira ngo bazavemo abantu bashoboye kandi bashobotse ejo hazaza.

Bwana Bizimana yanasshishikarije abanyeshuri gusenga mu byo bakora byose kuko ariyo nkingi ikwiriye kubanza mu bikorwa byabo byose.

Bwana Eric Bizimana, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Ababyeyi nabo bibukijwe ko bafite inshingano zo gukomeza gukurikirana abana babo mu rwego rwo gufatanya n’abarezi b’abana babo mu kurera abo bana.

Bwana Bizimana ati “Hari ababyeyi bohereza abana ku ishuri bikararangirira aho, ntibakurikirane ubuzima bwabo bagaheruka babaha abarezi nyamara hari byinshi umwana aba akeneye. Ni byiza ko niba umubyeyi yohereje umwana ku ishuri agomba kumenya ubuzima bwe kugeza asubiye mu rugo, kuko burya hano ku ishuri abarezi b’aba bana batanga ubumenyi n’uburere bitandukanye ariko burya hari kamere abana baba bafite imenywa n’ababyeyi babo kandi igombwa gukurikiranywa kugira ngo idahungabanya ibindi.”

Muri ibi birori kandi, abanyeshuri 15 babyiteguye bahawe Isakaramentu rya Batisimu mu gihe 22 bahawe iry’Ugukomezwa.  

College Sainte Marie Reine Kabgayi ni ishuri Gatolika ryigenga rya Diyoseze ya Kabgayi, ryitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi. Riherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye. Ni ishuri ryatangiye mu w’i 1993 ari ishuri ry’ubuforomo, naho mu 2006 riba iry’ubumenyi rusange. Ubu College Saint Marie Reine ifite abanyeshuri 1178 barererwamo banacumbikirwa.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads