Mu gikorwa cyo gusoza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ruhango ‘JADF Open Day’ kuri uyu wa 14 Kamena 2024, uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango rwongeye gushimwa n’ubuyobozi bw’akarere.
Agaruka ku ruhare rw’abafatanyabikorwa, Mayor Habarurema Valens yavuze ko mu ngengo y’imari izasozwa muri Kamena 2024 hiyongereyeho amafaranga angana miliyali zirindwi aturutse mu bafatanyabakorwa.
Aya mafaranga ngo yashowe mu mishinga yo kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Agera kuri Miliyali zirindwi niyo amaze gushorwa mu mishinga itandukanye yo kuzamura imibereho myiza binyuze mu bikorwa byita ku buzima, gutera inkunga imishinga iteza imbere urubyiruko, ibikorwaremezo, uburezi ndetse n’ibindi bikorwa bigamije iterambere.”
Bwana Habarurema akomeza asaba ko imbaraga zirushaho kongerwa mu buhinzi n’ubworozi nk’ibikorwa bijyanye n’imiterere y’akarere ka Ruhango.
Ati “Dushyingiye ku gishushanyo mbonera cy’igihugu, Akarere ka Ruhango kajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, tufuza ko abafatanyabikorwa bakongera imbaraga muri icyo gisata.”
Bamwe mu bafatanyabikorwa baganiriye na ICK News bavuga ko imikoranire inoze hagati yabo n’ubuyobozi iri mu bituma bakomeza kuzamura ishoramari mu Karere ka Ruhango.
Ugabineza Tegura Fara Cecile umwe mu bitabiriye iri murikabikorwa uhagarariye umuryango nyarwanda Impanuro Girls Innitiative agira ati “Turashima imikoranire y’ubuyobozi bw’aka karere, ibi bituma tugera ku ntego byihuse kubwo guhanahana amakuru kandi n’ubufasha dutanga bukagera koko ku babukeneye, ikindi kandi urabona nk’ubu igikorwa nk’iki kiba cyateguwe cyongera kwerekana ubufatanye buri hagati yacu.”
TUMUKUZE Louis Carl umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Diyoseze ya Kabgayi nawe yemereza ko ibikorwa byabo bitanga umusaruro ufatika bitewe ahanini n’ubufatanye n’inzego za Leta.
Ati “Imikoranire yacu n’akarere ihagaze neza kuko mbere yo kugira icyo dukora turaganira bakatubwira icyo batwifuzaho bakatwereka igenamigambi natwe tukagira icyo dukora dushingiye kuri rya genamigambi.”
JADF OPen Day” yari imaze iminsi itatu, kuva tariki 12 kugeza 14 Kamena 2024. Kugeza ubu, mu karere ka ruhango harabarurwa abafatanyabikorwa 62 ibifatwa nk’intambwe nziza kuko mu mwaka ushize bageraga kuri 50.