OIP-1.jpg

Isiraheli yemeje urupfu rw’umuyobozi mushya wa Hamas Yahya Sinwar

Ubuyobozi bw’Igisirikari cya Isiraheli (IDF) buratangaza ko ingabo za Isiraheli muri Gaza zahitanye umuyobozi mukuru wa Hamas Yahya Sinwar, ufatwa nk’umucurabwenge w’ibitero byibasiye Isiraheli mu Ukwakira 2023 ari nabyo mbarutso y’intambara Isiraheli ihanganyemo na Hamas.

Igisirikare cya Isiraheli kivuga ko nubwo cyari kigambiriye kwica bamwe mu bayobozi ba Hamas ariko Sinwar atari intego nyamukuru y’ibikorwa by’uwo munsi.

Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umurambo w’umuntu usa na Sinwar ufite igikomere gikomeye ku mutwe, yambaye umwambaro w’igisirikare, igice cy’umubiri we kiri mu bisigazwa by’inzu yasenyutse.

Umuyobozi wo mu gisirikare cya Isiraheli yavuze ko Sinwar yisanze mu mirwano n’ingabo za Isiraheli mu gace ka Rafah, ho mu majyepfo ya Gaza, akaba yabonwe ubwo yahungiraga mu nyubako yari hafi aho. Igisirikari cyahisemo gukoresha imbunda nini mu gushwanyaguza iyo nzu ari naho Sinwar yaguye.

Abayobozi ba Isiraheli bishimiye urupfu rwe bavuga ko ari ukwihorera ndetse bemeza ko intambara barimo itaragera ku iherezo.

Ni ibyemezwa na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ugira ati “Intambara yacu ntirarangira.”

Uretse gushaka kurekura imfungwa, Netanyahu yavuze ko Isiraheli igomba gukomeza kugenzura Gaza by’igihe kirekire kugira ngo Hamas itazongera kubyutsa umutwe, ibintu bishobora gutuma imirwano ikomeza.

Nubwo Hamas itaremeza amakuru y’urupfu rw’umuyobozi w’uyu mutwe,  urupfu rwa Sinwar ni igikomere gikomeye.

Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli Yoav Gallant yabwiye abarwanyi ba Hamas ko “igihe kigeze cyo kuva mu bwihisho, kurekura imfungwa no kumanika amaboko.”

Muri Kanama 2024 nibwo Sinwar yagizwe umuyobozi wa Hamas aho yari asimbuye Ismail Haniyeh wiciwe i Tehran muri Iran ku wa 31 Nyakanga 2024.

Mu mezi ashize, Isiraheli yishe abayobozi bakuru mu mitwe itavuga rumwe na yo; Hamas yo muri Palesitine na Hezbollah yo muri Libani. Bamwe mu bahitanwe na Isiraheli ni nka Mohammed Deif wayoboraga ishami rya gisirikare rya Hamas, mu gitero cy’indege.

Isiraheli yatangije ibikorwa byo kurwanya Hamas nyuma y’uko abarwanyi bagiye muri Isiraheli y’amajyepfo ku wa 7 Ukwakira 2023, bakica abantu bagera ku 1,200, abenshi muri bo bakaba bari abasivile, ndetse hagashimutwa abagera kuri 250. Kugeza ubu abagera ku 100 baracyari imfungwa muri Gaza, muri bo hagakekwa ko kimwe cya gatatu bapfuye.

Ibitero bya Isiraheli bimaze kwica Abanya-Palestina barenga 42,000, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ibitangaza. Ntabwo itandukanya abasivile n’abarwanyi ariko ivuga ko abagore n’abana bagize igice kirenze icya kabiri cy’abaguye muri ibyo bitero.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads