OIP-1.jpg

Isiraheli iratangaza ko yishe Umuyobozi wa Hezbollah

Igisirikare cy’igihugu cya Isiraheli (IDF) cyavuze ko cyivuganye umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah Hassan Nasrallah, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024.

Nk’uko bitangazwa na IDF, ngo Nasrallah yiciwe mu gitero cyagabye mu mujyi wa Beirut, muri Libani, nubwo umutwe wa Hezbollah utaragira icyo ubitangazaho.

Beirut yasutsweho ibisasu byinshi hagamijwe kwica Umuyobozi wa Hezbollah

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, IDF yemeje ko uyu muyobozi wa Hezbollah yiciwe mu gitero bagabye ku birindiro by’uyu mutwe biherereye mu nkengero za Dahiyeh mu murwa mukuru wa Libani.

IDF Yongeye iti:”Hassan Nasrallah ntazongera gutera ubwoba isi.”

IDF ivuga ko Nasrallah “yagize uruhare mu iyicwa ry’abasivili n’abasirikare benshi ba Isiraheli ndetse n’ibindi bikorwa byinshi by’iterabwoba.”

Iri tangazo ryakomeje riburira abanzi bose ba Isiraheli ko IDF izakomeza kurwanya umuntu wese uteza imbere kandi ugira uruhare mu iterabwoba kuri Leta ya Isiraheli ndetse n’abaturage bayo.

Hezbollah kugeza ubu ntabwo yemeje cyangwa ngo ihakane urupfu rw’umuyobozi wayo. Gusa Ikinyamakuru cyo muri Irani Press TV cyatangaje ko Nasrallah ari ahantu hizewe kandi ko atigeze agirirwa nabi n’ibitero by’indege bya Isiraheli biherutse.

Igisirikare cya Isiraheli cyavuze kandi ko ibitero by’indege byahitanye Ali Karki, umwe mu bayobozi b’ingabo za Hezbollah.

IDF yari yatangaje kandi ko yishe Muhammad Ali Ismail, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibitero byo mu Kirere muri Hezbollah, hamwe n’umwungirije, Hussein Ahmad Ismail, hamwe n’abandi bakozi benshi ndetse n’abayobozi bakuru b’uyu mutwe.

Nasrallah w’imyaka 64, afatwa nk’umwe mu bantu bakomeye mu burasirazuba bwo hagati kandi yamamaye nk’umwanzi ukomeye wa Isiraheli.

Uyu mugabo yafashe ubuyobozi bwa Hezbollah mu 1992 kandi yagize uruhare runini mu kongera imbaraga muri uyu mutwe.

Ku buyobozi bwe, Hezbollah yagize ibisasu bifite ubushobozi bwo kurasa kure ari nabyo byabashoboje kugaba ibitero mu Majyaruguru ya Isirayeli. Ikindi kandi bakomeza gushyigikira umutwe w’inyeshyamba za Hamas zo mu gace ka Gaza, ndetse banafitanye umubano wihariye n’igihugu cya Irani ku buryo benshi mu basesenguzi bavuga ko uyu mutwe uterwa inkunga na Iran.

Isiraheli na Hezbollah bamaze iminsi bagabanaho ibitero byambukiranya imipaka kenshi, mu gihe abategetsi benshi ku isi bakomeje gukomakoma kugira ngo hirindwe intambara nini ishobora kuvuka, ikaza yiyongera ku ntambara ishyamiranyije Isiraheli n’umutwe wa Hamas.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads