Mu mwaka ushize ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Amerika, Donald Trump yarokotse ibitero bibiri byari bigamije kumwivugana.
Kimwe cyabaye muri Nzeri ubwo yakinaga golf ku kibuga cye giherereye i West Palm Beach, muri Florida, naho ikindi cyabaye mu kwezi kwa Nyakanga mu birori byo kwiyamamaza byabereye i Butler, muri Pennsylvania.
Nyuma y’ibyo mu Ugushyingo 2025, Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje umugabo w’Umunya-Iran kuba afite aho ahuriye n’umugambi bivugwa ko wateguwe n’Igisirikare cyihariye cya Iran, Revolutionary Guard Corps, wo kwica Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, Kuwa kabiri, aganira na NBC News yahakanye yivuye inyuma iby’ibi bitero ahamya ko nta ruhare na rumwe Leta ye ifite mu bitero byagabwe kuri Donald Trump.
Yagize ati “Nta na rimwe twigeze tugerageza ibi, kandi ntituzigera tubikora.”
Si Amerika yashinjije Iran kugerageza kwivugana Trump kuko nawe ubwe yagiye abigarukaho mu mbwirwaruhame ze ubwo yiyamamazaga mu mwaka ushize avuga ko nta wundi waba uri inyuma yo kugerageza kumwica. Ati”Nta wundi rwose waba warakoze ibi.”
Ibindi kandi Iran ihakana birimo ibirego ishinjwa n’Amerika birimo, kwivanga mu bikorwa by’ikoranabuhanga (cyber operations) n’ibindi.
Icyakora, Iran yo ivuga ko Amerika itigeze ihwema kwivanga mu buyobozi bwayo kuko iyishinja gukuraho ubutegetsi bw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu 1953 ndetse no kwica uwahoze ari Umuyobozi w’Ingabo mu 2020 bivugwa ko yishwe n’indege z’intambara z’Amerika.
Bitenyijwe ko Donald Trump watorewe kuyobora Amerika mu myaka ine iri imbere azarahirira izi nshingano ku wa 20 Mutarama 2025.