OIP-1.jpg

Inzira y’inzitane ku muryango wa Ngulinzira, Umunyapolitiki wazize kurwanya Jenoside

Mu gikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo no Kwibuka abanyapolitiki bishwe bazize kurwanya ivanguramoko na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abana b’umunyapolitiki Ngulinzira bagaragaje inzira y’inzitane banyuzemo kubera ko ise yari yaritandukanyije na politiki mbi y’ivangura.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Mata 2024, kibera ku Rwibutso rwa Rebero ari naho hibukirwa abanyapolitiki bahisemo kurwanya politiki mbi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gikorwa kandi, hagaragajwe ibyavuye mu bushakashatsi ku banyapolitiki icyenda bongewe mu bazajya bibukirwa ku Irebero [ari na bo Ngulinzira Boniface arimo.]

Mu buhamya bwa Uwukuri Ngulinzira Cyrille wari ufite imyaka 18 ubwo Jenoside yabaga, yagarutse ku buryo ise [Ngulingira Boniface] yari umuntu wangaga ivanguramoko n’amacakubiri mu Banyarwanda ku buryo ari nabyo byatumye ajya muri politiki.

Kuva i Bumoso: Uwukuri Ngulinzira Cyrille, Olivia Isabo Ngulinzira na Marie Yolanda Ngulinzira

Ati “Yashakaga ko Abanyarwanda bose bubakira hamwe u Rwanda, bakaruhesha agaciro n’ishema. Ibyo ni byo byamuteye kujya muri politiki kugeza ubwo yemeye kuba Minisitri w’Ubutwererane n’Ububanyi n’Amahanga aho yari anashinzwe amasezeraho y’amahoro hagati ya Leta yariho na FPR.”  Ni amasezerano yasinyiwe i Arusha muri Tanzania.

Uwukuri akomeza avuga ko ise yitaye ku masezerano y’Arusha by’umwihariko kuko yari azi ko inshingano zayo zarimo gusangira ubutegetsi bw’Abanyarwanda b’ingeri zose barimo Abanyarwanda bari barahejejwe hanze y’igihugu.

Kubera guha agaciro cyane amasezerano y’Arusha, Ngurinzira yagiye atotezwa cyane n’ubutegetsi bwariho kuko butashakaga kuyasinya, ndetse ibi bituma Ngulinzira Boniface ahitamo kwegura muri guvernoma yari iyobowe na Habyarimana. Ati “Perezida Habyarimana Juvenal yari yaravuze ko atazashyira umukono kuri ayo masezerano yitaga aya Ngulinzira. Niyo mpamvu Ngulinzira Boniface yageze aho akegura muri guverinoma kugira ngo ayo masezerano y’abanyarwanda bose [abo mu gihugu n’abo hanze bashakaga gutaha] ashyirweho umukono.”

Uwukuri yavuze ko ise Ngulinzira yakomeje gutotezwa n’ubutegetsi, amashyaka na bimwe mu binyamakuru byakwirakwizaga ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza aho yahanaguwe muri komine avukamo. Ati “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ngulinzira Boniface yari yarahanaguwe muri komine yavukagamo, umuryango we ntaho wabarizwaga.”

Marie Yolanda Ngulinzira akomeza ubuhamya avuga ko indege yari itwaye Perezida Habyarimana ikimara guhanurwa batigeze bagoheka nubwo bari barinzwe n’ingabo za MINUAR.

Yolanda ati “Ubwo indege y’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu yahanukaga, ntabwo twigeze dusinzira, ariko mu rugo iwacu twari turinzwe n’abasirikare b’Ababiligi ba MINUAR twizeye y’uko barakomeza kuturinda. Icyo gihe, abanyapolitiki benshi ‘bamwe banashyinguwe hano’ ‘nabo bari barinzwe n’abasirikare ba MINUAR. Muri iryo joro Papa yavuganye n’abantu benshi kuri telefoni. Bigeze mu rukerera yaje kumenya ko Abatutsi bari kwicwa bazira ubwoko bwabo ndetse ko n’abanyapolitiki bamwe batangiye kwicwa. Ubwo twagiye kumva twumva umusirikare w’Umubiligi umwe akomanze cyane ku rugi aho twari dutuye, abwira papa ati “mugomba kuva hano, tugiye kuhabavana tubajyane aho turashobora kubungabunga umutekano wanyu.”

Yolanda akomeza avuga ko babashyize mu ikamyo y’ingabo za MINUAR bakabatwikira ihema, bakabajyana muri ETO Kicukiro. Ati “twaje kumenya aho batujyanye tuhageze, ntabwo twari tuzi ko batujyaye muri ETO Kicukiro. Twari tuhazi kubera ko mama wacu yari yarahigishije mu mashuri yisumbuye ndetse twari twahumviye Misa ya Pasika tariki 3 Mata 1994.”

Yolanda yakomeje avuga ko ise yasabye ingabo z’Ababiligi guhungisha umuryango we zikabyanga, abisaba ingabo z’Abafaransa gusa nazo zibuzwa n’Ababiligi ngo kuko iyo umuryango wa Ngulinzira uhungishwa byari guteza ikibazo cy’umutekano ku ngabo z’Ababiligi.

Tariki ya 11 Mata nibwo ingabo za MINUAR zasize Abatutsi benshi muri ETO Kicukiro. Icyo gihe abantu benshi bagerageje kwitambika amakamyo yabo gusa biba iby’ubusa kuko ingabo za MINUAR zarashe hejuru hanyuma zikabona gutambuka.

Yolanda ati “Ubwo bari bamaze kugenda, abantu barumiwe, papa aganira n’abari bahari abenshi bari banaziranye kubera ko bari barakoranye na mama.”

Icyo gihe Ngulinzira yabwiye abari muri ETO ko bakwiye gutatana, bakanyura mu nzira zitandukanye, hanyuma uzarokoka akazabara inkuru.

Yolanda ati “Interahamwe zari nyinshi zikikije ETO ariko papa aravuga ngo aragiye adusaba kumukurikira, ubwo twanyuze inyuma ya ETO, hari amashyamba inyuma, ubwo turagenda tunyuramo, twageragezaga kunyura mu bihuru kugira ngo tutanyura kuma bariyeri. Aho hari urutoki twaje kubona umuntu wari Interahamwe tugira ubwoba, dushatse kwiruka avuza ifirimbi batwirukaho ari nka mirongo itatu, ubwo badutegetse kwinjira mu gipangu cyari aho, turahinjira turicara turategereza. Ibyo naje kumenya n’uko mu gihe twari aho twicaye dutegereje abicanyi ba Kicukiro, Gatenga, Kagarama hariya kuri Santere bose bakomangiranye bati Ngulinzira yafashwe.”      

Yolanda akomeza avuga ko uwo munsi ariwo wanyuma aherukana na papa we kuko abasirikare bakimenya ko ari Ngulinzira bahise bamutwara. Ati “Mu by’ukuri, ayo niyo mateka tuzi neza, uko yishwe n’aho bamushyize tugenda tuhumva ariko kugeza na nubu ntabwo tuhazi. Ibyo twumva nuko bamujyanye hariya ku munyinya akicwa n’abasirikare ndetse n’interahamwe zo mu gatenga tariki ya 11 Mata 1994.   

Nyuma y’aho Ngulinzira ajyaniwe, abasigaye nabo batangiye kwihishahisha mu gihe cy’amezi atatu yose. Ati “Papa bamaze kumujyana tubonye natwe baragaruka kutwica turasenga, ntitwari tuzi niba natwe baradusiga, niba natwe baragaruka kudufata. turasenga tubona baraturetse. Bigeze nijoro, hari umuntu waje aradukomanga ati muhaguruke tugende. Ubwo ajya kuduhisha iwe ariko naho ntabwo twahamaze iminsi. Yagiye aduhererekanya n’abandi bantu agenda ababaza ati “mwahishe bano bantu, mwatubabariye” aho ngaho ku Kicukiro, bakagerageza kuduhisha mu mazu tutanyuze kuma bariyeri. Umudamu nibuka waduhishe ni umudamu witwaga Gloria wari umupfakazi, afite abana babiri.”

Uwo mugore akibona ko ari umuryango wa Ngulinzira yabacumbikiye afite ubwoba ko bazamwicana nabo ndetse ni kenshi Interahamwe zajyaga ziza gusaka ariko akagerageza kubahisha. Baje kuva iwe umunsi Interahamwe zamututse zimubwira ko nizimusangana inyenzi zimwicana n’abana be.

Yolanda akomeza avuga bagize amahirwe bakabona umugiraneza wabafashije kugera mu kigo cy’Ababikira b’abakarikuta ri Sainte Famille. Gusa muri uko kugenda musaza wabo Cyrille yanyuze inzira ya wenyine kuko hagiye Yolanda, bakuru be babiri na nyina.  

Mu kigo cy’ababikira babayeho mu buzima butoroshye kuko naho Interahamwe zajyaga ziza kuhasaka ndetse cyane ko zari zaramaze kumena amaraso menshi zikeneye kubona abandi zica.

Mu Ntangiro za Nyakanga ubwo Inkotanyi zari zirimo gufata Kigali nibwo umuryango wa Ngulinzira wasohotse utangira gushakisha Cyrille. Muri uko kugenda bafashwe n’Interahamwe zirabafunga zitegereje kubica bukeye bwaho.

Kubw’amahirwe yabo, humvikanye amasasu yatumye Interahamwe zihunga kuko zari zumvishe ko Inkotanyi ziri kwinjira mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo bakomeje urugero, bigera aho basohoka mu gihugu. Gusa Yolanda avuga ko ari benshi banze kubafasha babahora ko ari bene Ngulinzira. Kuri ubu uyu muryango utuye mu gihugu cy’Ububiligi.

Olivia Isabo Ngulinzira, umwana wa gatatu wa Ngulinzira Boniface wari ufite imyaka 16 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, we yavuze bahungiye mu Bubiligi bafite agahinda kenshi ko kubura umubyeyi wabo n’igihugu. Ati “Twumvaga ubuzima ntacyo buduhishiye cyiza”

Ngulinzira Boniface ni umwe mu banyapolitiki icyenda bongewe ku rutonde rw’abasanzwe bibukirwa ku irebera kubera ubutwari bagaragaje bwo kwitandukanya na politiki mbi ndetse bakabizira.

Ngulinzira yavutse mu 1950, avukira mu Karere ka Burera. Yize Isesengurandimi mu Bubiligi. Yakoze muri Ministeri y’Uburezi, ahakora imyaka 15, nyuma agirwa umujyanama ushinzwe uburezi mu biro bya Perezida wa Repubulika imyaka 2 kuva 1989-1991. Mu 1992 yaje kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane. Tariki 11 Mata 1994 abasirikare ba MINUAR banze kumuhungisha we n’umuryango we babasiga muri ETO Kicukiro abasirikare baramutwara bamwicira ahantu hatazwi kugeza uyu munsi umurambo we nturaboneka.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads