U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byahisemo gushora imari mu bikorwaremezo nk’amahoteli, inyubako zakira inama, ibibuga [….] hagamijwe kongera umubare w’ababisura.
Bimwe muri ibyo bikorwaremezo hari nka BK Arena, Kigali Convention Center, Sitade Amahoro, n’andi mahoteli anyuranye ari ku rwego rwo kwakira ibikorwa mpuzamahanga binyuranye.
Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na ICK News batangaza ko kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama byarababereye isoko yo kwihangira imirimo no kwiteza imbere.
Munezero Mercy ukora ibizwi nka ‘Protocol & Service’ avuga ko binyuze mu nama u Rwanda rwakira, bahabonera akazi ku buryo babona amafaranga abafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “Iyo hateguwe inama n’ibirori bindukanye dubabwa akazi kuko company yacu itanga ubufasha buzwi nka ‘protocol & service’. Ibi bituma tubona amafaranga adufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi hagira n’asaguka tukizigamira.”
Uwitwa Hakizimana Amani we avuga ko uretse amafaranga hari n’ubunararibonye bakura mu kuba u Rwanda rwakira ibikorwa mpuzamahanga binyuranye.

Ati “Uretse amafaranga, tunahura n’abantu benshi banyuranye ku buryo tuhakura ubundi bumenyi n’ubunararibonye. Ibi biza biniyongera ku kumenyana n’abandi bantu bashobora kukurangira akazi.”
Rutsindintwarane Jean Brave uyobora Intare Event Servises ikora cyane mu gufasha ahari ibirori asanga ibi bikorwa bigira n’uruhare mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri.
Ati “Uyu munsi imikino mpuzamahanga n’inama zitandukanye zahaye urubyiruko rwinshi akazi, abandi bihangira imirimo. Rero ni ahacu ho kubyaza amahirwe twahawe na Leta y’u Rwanda twongera ubumenyi kugirango twagure imbibi tunahangane ku masoko mpuzamahanga.”
Umuyobozi ushinzwe iyamamaza bikorwa mu kigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB) Frank Murangwa avuga ko uru rwego rufite uruhare runini mu guhanga no gutanga imirimo ku rubyiruko.
Murangwa ati “Iyo twakiriye izi nama mpuzamahanga cyangwa ibindi bikorwa hari akazi kaba katanzwe kahawe Abanyarwanda batandukanye. Hari ishoramari rihabwa abanyarwanda, abatanze ibikoresho byo gukoresha muri izi nama, urugero ni nk’abantu batanga servisi zo gusemura, amaresitora aba yacuruje, amahoteli agacumbikira ba mukerarugendo n’abandi bashyitsi baba baje mu nama. Ni imibare ishimishije ku rwego rw’igihugu.”
Mu nta ngiriro za Nyakanga 2024, ubwo Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Nshingamategeko [imitwe yombi] ibyagezweho muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere yo kuva muri 2017 (NST1), yagaragaje ko amafaranga yavuye mu kwakira inama n’ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro abarirwa muri miliyoni 95 zamadorari.













