Ikigo Nyafurika gishinzwe ubushakashatsi (ACSS) cyagaragaje isano iri hagati yo gutiza umurindi inkuru zibinyoma n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’ihohotera, gushyigikira ihirikwa ry’ubutegetsi, kwagura imvugo yo kurwanya ibihugu byo mu burengerazuba no gukwirakwiza urujijo ku bijyanye n’ubuvuzi.
Iki kigo kivuga ko izi nkuru ziba zinagamije kugabanya icyizere ibitangazamakuru byo muri Afurika bifitiwe.
Hafi ya 60% by’ubukangurambaga bw’inkuru z’ibihuha muri Afrika bifitanye isano n’ibihugu byo hanze y’uyu mugabane.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubwiyongere bw’izi nkuru buterwa inkunga n’ibihugu Uburusiya, Ubushinwa, Qatar, Arabiya Sawudite na Leta zunze ubumwe z’Abarabu hagamijwe kwerekana ubuhangange bwabyo.
Gukwirakwira kw’izi nkuru binatizwa umurindi no kuba kuri ubu Afrika ifite abantu barenga miriyoni 400 bakoresha imbuga nkoranyambaga muri miliyoni 600 bakoresha interineti.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bukangurambaga 23 bwo gutiza umurindi inkuru z’ibinyoma, 16 buterwa inkunga n’Uburusiya ari nako iki gihugu cyohereza abacancuro mu duce turangwamo amakimbirane.
Nk’uko ACSS ibitangaza, abantu babiri bakomeye bafite uruhare runini mu gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma bafitanye isano n’Uburusiya, bafite imbuga nkoranyambaga zikurikirwa n’abarenga miliyoni 28.
Umuhuzabikorwa wa Benbere, urubuga rugenzura ukuri rufite icyicaro muri Mali, Abdoulaye Guindo yagize ati “Uruganda rw’amakuru y’ibinyoma rw’u Burusiya rukorera ku hano. Ntabwo dushobora guhakana ubuhanga bwa konti zishyigikira Uburusiya.”
Muri Mali, radiyo ikorera mu mujyi wa Bamako ubu itanagaza amakuru y’Uburusiya buri mugoroba.
Séga Diarrah, umunyamakuru wo muri Mali, yatangarije iki kinyamakuru ati “Ubu ni bwo buryo bwa Moscow bwo kwaguka muri Afurika. Bakoresha abacanshuro n’ibitangazamakuru.”
Hafi ya 40% y’ubukangurambaga bw’inkuru mpimbano kuri uyu mugabane ziri muri Afurika y’Iburengerazuba, Uburusiya bukaba bufite uruhare kuri kimwe cya kabiri cyabwo.
Video imwe yo kuri interineti yerekanaga abacanshuro b’Uburusiya bifatanya n’abasirikare bo muri Afurika y’iburengerazuba kugira ngo batsinde abasirikare b’Abafaransa.
Kuri ubu kandi, Uburusiya bwohereje abacanshuro ibihumbi n’ibihumbi kugira ngo bashyigikire guverinoma z’ibihugu by’ibishuti.
Gen. Pascal Ianni, umuyobozi w’igisirikare cy’Ubufaransa ushinzwe kugenzura ukuri kw’amakuru muri Afurika y’Iburengerazuba, yabwiye ikinyamakuru The New York Times ati “Duhanganye na kabutindi.”
Uburusiya kandi ngo bwakwirakwije amakuru menshi cyane y’ibihuha ku gace ka Sahel mu myaka myinshi cyane Burkina Faso, Mali na Niger.
Ikinyamakuru New York Times cyabonye kandi ibimenyetso by’amasosiyete y’Abashinwa afasha gukwirakwiza inkuru z’Uburusiya ku mugabane wa Afurika. StarTimes, itangazamakuru ry’Abashinwa, riha Russia Today (RT) kugaragara muri Afurika mu gihe andi masosiyete yayihagaritse.
Nk’uko byatangajwe na Kenton Thibaut, umuturage utuye mu Bushinwa ukorera the Atlantic Council’s Digital Forensic Research Lab, avuga ko imbaraga za propaganda y’Abashinwa mu mahanga zazamutse cyane muri iyi myaka ishize.
Muri Zimbabwe, aho Ubushinwa bushyigikira ishyaka rya politiki riri ku butegetsi, Zimbabwe African National Union-Patriotic Front (ZANU – PF), ibinyamakuru bya Leta bifatwa nkaho bishyigikiye cyane Beijing.
Ikinyamakuru kigenzurwa na Leta ya Zimbabwe Herald gisohora poropaganda irwanya ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, nko gukwirakwiza inkuru zivuga ko kwaguka kw’amasezerano yo muri Amerika y’Amajyaruguru kwateje intambara muri Ukraine kandi ko Abanyaburayi banenga politiki y’uburenganzira bwa muntu mu Bushinwa atari byo.
Igitangazamakuru cya leta y’Ubushinwa nacyo gikoresha inkuru za Herald mu nkuru zacyo, akenshi cyerekana inkuru z’Abashinwa nka raporo y’umwimerere yaturutse muri Zimbabwe.
