OIP-1.jpg

Ingaruka z’isukari ku mwana utaruzuza iminsi igihumbi

Ubushakashatsi bwasohotse muri ‘Journal Science’ bwerekanye ko kugabanya isukari mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana bigabanya ibyago byo kurwara indwara zidakira mu gihe yakuze.

Abashakashatsi bagaragaza ko kugabanya isukari inyobwa muri icyo gihe cy’umwana byagabanije ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 ku kigero cya 35%, mu gihe ibyago byo kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso byagabanutse ku kigero cya 20%. 

Aba bashakashatsi kandi basanze bitinzaho imyaka ine mu gihe cyo kuba warwara iyo diabete ndetse n’imyaka ibiri ku muvuduko w’amaraso.

Abahanga bemeza ko iminsi 1000 ya mbere y’ubuzima, ari igihe cy’ingenzi gishobora guhindura ubuzima bw’umuntu bw’ejo hazaza, cyane cyane bukamufasha kuzaramba.

Mu gukora ubu bushakashatsi, Itsinda ry’abashakashatsi ryasesenguye amakuru ya mbere na nyuma y’ihagarikwa ry’itangwa ry’isukari mu Bwongereza nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, hari mu kwezi kwa Nzeri 1953.

Muri Mutarama 1940, Ubwongereza bwatangiye gutanga isukari nkeya ku baturage kubera ko yari nke, ubwo hari mu gihe cy’intambara ya 2 y’isi nk’uko Ingoro ndangamurage ya Imperial War ibivuga.

Kubona ibiryo nk’isukari, ibikungahaye ku binure, inyama na foromaje ntibyari byoroshye kubera byari bike.

Ibyo byaje kurangira muri Nzeri 1953, ubwo isukari yari yongeye kuba nyinshi, guhera icyo gihe impuzandengo y’isukari yanyowe na buri muntu mu Bwongereza yikubye hafi kabiri ako kanya, kuko yavuye kuri garama 40 igera kuri garama 80 ku munsi.

Abashakashatsi basesenguye ububiko bw’Ubwongereza (BioBank) basaga abantu ibihumbi 60 bavutse hagati yo mu 1951 no 1956 kandi ubuzima bwabo bwakurikiranwaga buri gihe.

Ibi byabashoboje kumenya ubuzima bw’abavutse mu gihe isukara yari nke, hamwe n’abavutse nyuma gato.

Aya matsinda yombi yabayeho mu mibereho imwe mu myaka 70 yakurikiyeho, ariko itandukaniro ry’ingenzi ni isukari yabo yagaragaye mu minsi yabo ya mbere y’ubuzima.

Isesengura ryamaze imyaka itandatu rikorwa n’itsinda ryo muri kaminuza ya Southern California ryerekanye igabanuka rya 30% ry’umubyibuho ukabije ku bana batwiswe cyangwa bavutse mu gihe mu gihugu hari isukari nke, hamwe n’ubwiyongere bwihuse bwa diyabete yo mu bwoko bwa 2 ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso mu batwiswe nyuma y’icyo gihe.

Ibyavuye mu bushakashatsi, byashyizwe ahagaragara muri ‘Journal Science’, byerekanye ko diabete yo mu bwoko bwa 2 ku bantu bakuru yatangiraga byibura imyaka ine nyuma, kuri abo batwiswe mu gihe cy’igabanywa ry’isukari, ndetse n’umuvuduko w’amaraso watangiraga imyaka ibiri nyuma.

Hari kandi igabanuka rya 35% mu barwayi ba diabete y’ubwoko bwa 2 ku bana bavutse igihe cyo kugabanya isukari, ndetse n’igabanuka rya 20% mu barwayi b’umuvuduko w’amaraso.

Tadeja Gracner, umwe mu bashakashatsi bo muri kaminuza Southern California, yavuze ko guhura n’isukari hakiri kare cyane mu buzima bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umubiri ndetse n’uburyo umubiri ushaka ibiryo mu buzima bwose.

Ati “Indyo zifite isukari nyinshi ku babyeyi zagize uruhare runini mu guhura n’umubyibuho ukabije ndetse n’indwara ziterwa n’imikorere y’umubiri ku bana.”

Yongeyeho ko bishoboka kandi ko kurya isukari mu gihe ukiri muto cyane byerekeza ubuzima bwawe bwose ku biryo biryohereye.

Agira ati “Keke bategururira uwagize isabukuru y’amavuko, za bombo cyangwa n’ibindi biryohereye, ni ibiryo twese twishimira rimwe na rimwe ariko kubigabanya hakiri kare, ni intambwe ikomeye yo guha abana intangiriro nziza mu buzima.”

Icyakora, yemeje ko kwirinda isukari “bitoroshye” kuko uyisanga ahantu hose – ndetse no mu biribwa by’abana bato.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads