OIP-1.jpg

Ingaruka za bimwe mu birungo bishyirwa ku maso-Impuguke mu buvuzi

Abantu benshi, [by’umwihariko igitsina gore] bisiga ibirungo bitandukanye ku bice binyuranye by’umubiri hagamijwe kongera ubwiza no kugaragara neza mu bandi.

Ibice binyuranye bigize isura nibyo usanga akenshi byitabwaho by’umwihariko, aho usanga hari abogosha ingohe, abashyira imiti mu maso ituma amaso akomeza gusa umweru, n’ibindi binyuranye.

Nubwo ibi bice byitabwaho ariko, impuguke mu buvuzi zigaragaza ko bigomba gukorwa mu bwitonzi n’amakenga menshi kuko hari bimwe mu birungo byangiriza uruhu rw’umubiri ndetse n’ibishobora kwangiza amaso.

Mu kiganiro na ICK News, inzobere mu buvuzi bw’amaso akaba n’Umuyobozi w’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi, Dr. Tuyisabe Theophile agaragaza ko bimwe muri ibyo birungo bishobora gutwika amaso ku buryo umuntu ashobora guhuma cyangwa se akaba yagira izindi ndwara z’amaso kubera ko ibyo birungo biba bikozwe mu bintu bifite ingaruka ku mubiri.

Ati “Ziriya poroduwi harimo izangiza uruhu ku buryo uruhu rushobora gutakaza ubwirinzi ndetse rukagira ikibazo. Hari igihe izo poroduwi zishobora kugwa mu ijisho bityo rigashya. Muri make ijisho nta kintu cyemerewe kujyamo kitari umuti muganga akwandikiye. Ibindi byose washyiramo ntaho bitandukaniye na bya byatsi ba nyogokuru bashyiragamo.”

Dr. Tuyisabe akomeza atanga urugero ko ibirungo bishyirwa ku ngohe bishobora gutuma umuntu aba umukandida wo kurwa Kanseri y’uruhu cyangwa se yabagwa kudodwa bikaba byagorana.

Ati “Biriya bashyira ku ngohe, hari igihe bishobora gutuma uba umukandida mwiza wo kuba warwara kanseri kuko uruhu rugenda rutakaza ubwirinzi. Kuba uruhu rwawe rubura ubwirinzi, ibyo bintu biba bizagira ingaruka.”

Agaruka ku muti uhindura ijisho umweru, Dr Tuyisabe yagize ati “Umuti wo gufasha abantu gutuma amaso aba umweru na wo si mwiza ku jisho pe! Kuko ijisho ridasa n’umweru cyane, hari udutsi tw’amaraso tuba turi hafi dusa n’umutuku aritwo dutuma ayo maraso atunga ijisho. Imiti rero ihindura amaso bigatuma yuma ugasanga mu myaka ibiri haba hari ibindi byahinduka ku maso yawe ndetse bikagira n’ingaruka nyinshi zitandukanye.”

Dr. Tuyisabe asoza avuga ko impamvu yo kwisiga bimwe muri ibi birungo ahanini ishingiye ku kutemera uwo umuntu ari we.  Ati “Impamvu ya mbere ni ukutemera uwo uri we. Wavutse wirabura, urashaka kuba inzobe, ese utekereza ko uko kuba inzobe bizarangira nta ngaruka bikugizeho.”

Imibare igaragaza ko isoko ry’ibirungo ku iso rikomeje kuzamuka kuko inganda zibikora zari ziri ku gaciro ka miliyari 380.2 z’amadolari muri 2019 ndetse byitezwe ko muri 2027 agaciro kazaba kageze kuri miliyari 463.5 z’amadolari.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads