Mu butumwa bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyanyujije ku rubuga rwa X, cyongeye kwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kwirinda agasimba kitwa Indyanishamurizo (Sikorupiyo) kuko kurumwa na ko bishobora kugira ingaruka zirimo no gupfa.
Muri ubwo butumwa bwatangajwe none tariki ya 18 Mata 2024, hagaragaramo ko Indyanishamurizo ari agasimba gato ko mu muryango w’ibinyamushongo, kagaragazwa n’umurizo wihariye ari nawo gakoresha kajomba imuntu kakamutera ubumara bukoze mu bintu bihumanya bikaba byagira ingaruka ku myakura no mu bwonko.
Uwo murizo wako ugizwe n’utugirangingo ndetse wigoronzoye ureba imbere hejuru y’umugongo. Ku mpera y’umurizo harasongoye. Mu bindi biranga Indyanishamurizo harimo uduhembe tubiri tw’imbere yifashisha mu gufata ibintu n’utuguru 8. Amabara yayo akunze kuba ari umuhondo, umutuku cyangwa umukara gusa muri rusange ziteye kimwe.
RBC ivuga ko indyanishamurizo zikunda kwigaragaza nijoro kuko ku manywa ziba zihishe mu nzu ahiherereye nko muri fondasiyo y’inyu, mu gisenge, mu gitanda cyangwa mu biryamirwa, mu myenda, mu kweto n’amasogosi, hanyuma igasohoka nijoro igiye gushaka ibyo kurya, ari nabwo ishobora kuruma umuntu.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ku isi hose, mu bantu miliyoni 1.5 bahura n’ubwo bumara, hamaze gupfa abantu ibihumbi 2,600.
Ubutumwa bwa RBC bukomeza buvuga ko uwarumwe n’aga gasimba arangwa no kuba aho kamuriye haba ikinya, hagatuma buhoro, uburyaryate, no kugira umuriro n’ububabare. “Nubwo ubumara bwako bugabanuka mu mubiri mu gihe cy’amasaha 48 hari igihe bushobora kuzahaza umuntu cyane cyane ku ana.”
Icyo gihe umuntu ashobora kugira imimenyetso birimo guhumeka nabi, kugira amazi mu bihaha, kubira ibyuya, gushikagurika cyangwa kurira ubudahozwa ku bana, kuzana inkonda buri kanya, kudandabirana, umuvuduko ukabije w’amaraso, umutima utera cyane, kugagara kwa hato na hato, kuribwa mu myakura, kudahamisha hamwe amaso, kuvugishwa, kugira isesemi no kuruka, kuribwa mu nda no kugira imbwa.
RBC ikomeza ivuga ko ubufasha bw’ibanze ku muntu warumwe n’Indyanishamurizo burimo gusukura igikomere hakoreshejwe amazi n’agasabune, kurambika agatambaro gatose aharumwe, kwirinda gufata imiti isinziriza, gufotora indyanishamurizo yakurumye aho bishoboka no kujya kwa muganga.
Ubutumwa bwa RBC buvuga ko uburyo bwo kwirinda kurumwa n’Indyanishamurizo burimo kwambara imyenda y’amaboko maremare, ipantalon n’udupfukantoki dukoze mu ruhu aho bishoboka, gukunguta imyenda cyangwa inkweto mbere yo kubyambara, kugabanya utwenge duto two mu nzu kugira ngo indyanishamurizo zitihishamo ku manywa.
