OIP-1.jpg

Impungenge ku ikendera ry’ibiti gakondo

Bamwe mu babyiruka muri iki gihe bashobora kuba batazi amwe mu moko y’ibiti gakondo nk’umuvumu, umuravumba, umubirizi, umutagara n’ibindi byinshi bizwiho kwifashwa mu buvuzi bw’indwara zitandukanye.

Uretse ubuvuzi, hari ibiti bivamo ibikoresho binyuranye nk’ibiramvurwamo ingoma, imivure, isekuru n’ibindi.  

Impamvu yo kuba bamwe mu babyiruka batazi ibi biti ishingiye ahanini ku kuba bitakigaragara cyane mu bice byinshi, ibi bigatera impungenge zo kuba ibi biti byaba biri gukendera.

Umunyamakuru wa ICK News mu Karere ka Gicumbi yaganiriwe na bamwe mu batuye muri aka gace bavuga ko hari ibiti gakondo bitakiboneka n’ibitacyitabwaho kandi byari inking ikomeye mu buvuzi no mu muco Nyarwanda muri rusange.

Bamwe mu bageze mu zabukuru bemezako mu myaka irenga 30 ishize hari ibiti gakondo  byabaga mu Rwanda, ariko ubu bikaba bitangiye gucika kubera ubwiyongere bw’abaturage bakenera aho gutura no guhinga.

Rukara   Theresphore, utuye mu Murenge wa Mukarange, akaba afite imyaka 70 agira ati “Impamvu usanga ibiti bicika, ntitucyubaka  ingo zizitijwe ibiti, usanga dukoresha amatafari.”

Ubuhinzi n’ubwiyongere bw’abakeneye gutura buza imbere mu gutuma ibi biti bicika.

Ibi bibigarukwaho na Kampire Venancie uvuga ko umumaro w’ibi biti ukwiye kuzirikanwa bityo ibisigaye bikabungabungwa kuko bifite uruhare runini mu buvuzi n’umuco Nyarwanda.

Kampire  agira ati “Twese ni umukoro wacu. Buri wese agire igiti cy’umubirizi, umukora iyo urabye, ziriya ndabyo  uzishyira mu ziko ugakamurira mu ijisho ry’itungo ryarwaye rigahita rikira. Urumva ko atari ibintu byo gukerensa.”

Dr Nsengumuremyi Concorde, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba,  yemeza ko   hari ingamba zafashwe mu kubisigasira ndetse no kubyongera kuko ngo bisobanuye byinshi mu muco Nyarwanda.

Ati “Ibiti gakondo bifite umwihariko. Kubera ko tubona bifite ikibazo, abantu bashobora kuba batanabigambiriye, ariko ubu turimo turongera imbaraga mu buryo dukoresha inzira zitandukanye bigamije kwibutsa abanyarwanda umumaro w’ibiti   gakondo. Urugero nk’igiti cy’umuko ni cyiza cyane. Uzarebe aho umuko uteye ikibabi kikamanuka hahita hamera inyabarasanya, ni ikimenyetso cy’ubuzima bivuze ko n’ikindi gihingwa cyose cyahamera.”

Dr. Nsengumuremyi akomeza agira ati “Ibiti gakondo ni umuco, aho umuko uteye ni umurinzi, uzarebe inzu zishashe ziri cyangwa zikuze usanga hateye ibiti by’imivumu, imirehe, bivuze ko ari ari kimwe mu bimenyetso ndangamuco abantu bagomba gukomeza gusigasira.”

Imibare itangwa n’abahanga mu bidukikije ivuga ko kuva mu mwaka wa 1960 kugeza mu mwaka wa 2007, u Rwanda rwatakaje 64% by’ubuso amashyamba yari aruteyeho.

Imibare igaragaza ko hagati y’umwaka wa 1960 kugeza mu mwaka wa 2015, ishyamba rya Buhanda ryatakaje 98 %, irya Gishwati ritakaza 93%, irya  Mashyuza ritakaza 92%, irya  Ibanda-Makera ritakaza 88%, irya Karama ritakaza 67%, irya  Dutake ritakaza 65 %, irya  Karehe-Gatuntu ritakaza 60%, irya Nyagasenyi ritakaza 58%,  irya Akagera ritakaza 58%, irya Mukura ritakaza 54%, irya Sanza ritakaza 51%, irya Mashoza ritakaza  51% n’irya Muvumba ritakaza 46%.

Andi mashyamba yatakaje ubuso by’ibiti ni ishyamba rya  Ndoha ryatakaje 26%, irya  Kibirizi-Muyira ryatakaje 22%, irya Busaga ryatakaje 16%, irya Nyungwe ryatakaje 10% ndetse n’iry’ibirunga ntiryasigaye.

Icyiza gihari ni uko Leta yafashe igamba zinyuranye zirimo gusubiza ubuzima amwe muri aya mashyamba nka Gishwati n’ahandi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads