Impamvu zishobora gutuma umuntu aba umwicanyi ruharwa

Nk’uko inzobere zibigaragaza, igituma umuntu aba umwicanyi ruharwa ni uruhurirane rw’ibintu bibi.

Inzobere eshatu mu mitekerereze n’ubwicanyi ruharwa Dr. Scott Bonn, Dr. Katherine Ramsland, na Dr. Louis Schlesinger bagaragaza byinshi ku bwicanyi ruharwa ‘serial murdering.’

Ese abicanyi ruharwa bavuka batyo cyangwa biterwa n’ubuzima bakuriyemo?

Dr. Scott Bonn, inzobere mu by’ibyaha, umwanditsi n’umunyamigani agira ati “Bishoboka ko ari uruhurirane rw’ibyo byombi. Hari abavuka gutyo mu gihe hari n’abagizi ba nabi babikora bakuze. Hari impamvu nyinshi.”

Dr. Louis Schlesinger, umwarimu w’imitekerereze y’ibyaha muri John Jay College of Criminal Justice ati “Ntabwo bizwi neza. Ariko hari igice kinini cy’imitekerereze kibiri inyuma ku kuba umuntu yakwica abantu ashingiye ku gitsina kuko ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugenwa n’ubwonko.”

Dr. Katherine Ramsland, umwarimu w’imitekerereze y’ibyaha n’ubutabera muri Kaminuza ya DeSales ati “Uramutse urebye ku kirego kimwe, ushobora kumenya imiterere yacyo, ariko ntushobora kubyihutira kuri buri wese. Ushobora kubona ibintu bimwe bihuriweho mu manza nyinshi, nko guhohoterwa cyangwa gukomereka mu mutwe, ariko ntibizaba ukuri kuri buri mwicanyi ruharwa.”

Ni gute wamenya ko umwicanyi ari ruharwa?

Scott Bonn: Umenya ko uri gukurikirana umwicanyi ruharwa kubera ko asiga ibimenyetso bihamye, ibimenyetso bihamye bigaragaza ko uri gukurikirana umuntu umwe.

Louis Schlesinger: Iyo urebye abicanyi bica hashingiwe ku gitsina, bakunze gukora ibindi bintu ndengakamere ku mubiri w’uwishwe.”

Ni ibihe bintu bishobora gutera umuntu kuba umwicanyi ruharwa?

Katherine Ramsland: Hari impamvu nyinshi zirimo amateka, imyaka n’imyitwarire, kugeza ku tundi tuntu dutandukanye, imitekerereze, imiterere y’umubiri, igitsina, imitekerereze, n’uburyo bwo gushishoza bishobora guhindura imitekerereze n’ibyemezo bifatwa n’umuntu. Buri muntu yakira mu buryo bwihariye ibihe arimo ndetse bishobora gutuma bamwe batwarwa n’ubugome.  Bishobora kuba ubugome bwo kwirwanaho cyangwa guhangana, uburwayi bwo mu mutwe, ubugome bw’ibitekerezo cyangwa ubwivumbagatanyo.

Izindi  mpamvu zirimo kuba yaragiye ahohoterwa mu bwana, imyitwarire idahwitse y’ababyeyi be, kubeshywa cyane no gufatiranwa n’ibindi.

Impamvu abicanyi ruharwa bakunda kwica abagore?

Impamvu abicanyi ruharwa bakunze kwica abagore zigaragazwa na George Robert “Bob” Dekle, umunyamategeko w’umunyamerika wakoranye n’Ubushinjacyaha bwa Leta ya Florida kuva 1975 kugeza 2005. Muri icyo gihe, yabaye umushinjacyaha mukuru mu rubanza rwa 1980 rwa Orlando rw’umwicanyi ruharwa Ted Bundy, rwaje kurangira akatiwe igihano cy’urupfu cyashyizwe mu bikorwa muri 1989. Igitabo cya Dekle kuri urwo rubanza, The Last Murder: The Investigation, Prosecution, and Execution of Ted Bundy, cyasohotse mu 2011.

George Robert avuga ko Igipimo kinini cy’ubwicanyi ruharwa ari ubushingiye ku gitsina. Akomeza avuga ko abicanyi ruharwa benshi bakora ibikorwa birimo kuniga, gukubita, n’ibindi.

Impamvu hibasirwa cyane abagore ngo ni uko benshi mu bicanyi ruharwa ari abagabo, baba bashaka kwigarura abagore kubera impamvu z’uburaya no kuba abagore bafite ingufu nkeya, kandi bagira intege nke zo kwirwanaho.”

Gusa avuga ko ibi atari rusange kuko hari abica abagabo n’abagore.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.