Umuhanzi Bonhomme umenyerewe cyane mu ndirimbo zo Kwibuka yasobanuye impamvu yise indirimbo ye nshya ‘Ndeka undorere’
Ibisobanuro kuri iyi ndirimbo yabitangiye mu Karere ka Kamonyi tariki ya 12 Mata 2024 ubwo abatuye Umurenge wa Rugarika bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jean de Dieu Rwamihare uzwi nka ‘Bonhomme’ avuga ko yakoze iyi ndirimbo ‘Ndeka Undorere’ kugira ngo abwire abantu ko uburyo abantu bakoresha bavuga ukuntu abatutsi bishwe batageza ku bubabare bagize ahubwo ari ukugenekereza.
Ati: “Nakoze indirimbo nyita Ndeka Undorere kugira ngo mbabwire ko uburyo dukoresha tuvuga ukuntu Abatutsi bishwe, tutageza ku bubabare bagize, ahubwo ko ari ukugenekereza. Ariko tujye twibuka ubwo bubabare bwabo tugenekereza kubuvuga. nanjye nakoze indirimbo ndagenekereza mvuga ku bubabare bwabo twibuka. Kenshi mu mbwirwaruhame turagenekereza, mu buhanzi ndetse no mu bindi byose kuko uko biri kose ububabare bagize ni bwinshi n’ubwo bwose tubigerageza biba ari ukugenekereza.”
Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo i Rugarika, Imitima ya benshi bari bitabiriye uyu muhango yatangiye gutentebuka kuko umwanya w’iminota 10 igize iyi ndirimbo waranzwe n’amarira ku barokotse jenoside bitewe n’uko yahise ibibutsa ibyo banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iyi ndirimbo Bonhomme avuga urugendo rukomeye kandi rugoye rw’abatutsi bishwe muri Jenoside.
Hari nk’aho agira ati “Ndeka undorere muvandimwe kuvuga intimba imfura zajyanye nubwo bwose tubigerageza biba ari ukugenekereza. Kubona umuntu Atanga amafaranga ngo agure isasu adatemagurwa nyamara nyuma bakamucamo ibice, nk’iyo ntimba wayivuga ute? Bakamushinyagurira ku musozi bakamureka ngo abanze ababare hanyuma nyuma y’iminsi bakamuhorahoza ubwo iyo ntimba yajyanye nayivuga nte?”
Bonhomme asoza iki gihangano ahumuriza abarokotse ndetse anasaba “kwibuka twiyuba” kuko urupfu rutagifite ijambo kuko Abanyarwanda bahisemo.
Ubuhanzi ni kimwe mu byifashishijwe mu komora ibikomere by’abarokotse muri iyi myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye kandi bukaba bugikomeje kugira uruhare runini mu kunga Abanyarwanda no kugarura ihumure muri rubanda.













