OIP-1.jpg

Imirambo 6 y’Abanya-Isiraheli bari barashimuswe na Hamas yakuwe muri Gaza

Kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bwa Isiraheli bwatangaje ko Imirambo y’Abanya-Isiraheli batandatu bari barashimuswe na Hamas yakuwe muri Gaza.

Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’Ingabo za Isiraheli (IDF) n’urwego rusinzwe umutekano rwa Isiraheli (ISA) aho mu itangazo bavuga ko Yoram Metzger, Alexander Dancyg, Avraham Munder, Chaim Peri, Nadav Popplewell na Yagev Buchshtab.

Uretse Avraham Munder, Igisirikari cya Isiraheli cyari cyaratangaje ko abandi bose bapfuye mu mezi ashize.  

Mu butumwa yanyujije kuri X, Minisitiri w’ingabo za Isiraheli Yoav Gallant yavuze ko IDF na ISA binjiye mu buvumo bwa Hamas mu gikorwa cyari kigoye.

Akomeza avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose bakagarura imfungwa zose zafashwe bugwate ndetse bakazanahashya umutwe wa Hamas kugira ngo amahoro asagambe muri Isiraheli.

Kugeza ubu, bivugwa ko abanya-Isiraheli 109 aribo bakiri muri Gaza mu bari barashimuswe na Hamas mu gitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023. Muri aba 109, bikekwa ko 36 bamaze gupfa.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads