Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugaragaza ko mu myaka itanu ishize hari intambwe nziza yatewe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ibirego bijyanye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyihakana no kuyipfobya byagabanutse.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye TNT ko mu myaka itanu ishize hari intambwe nziza yatewe kuko imibare igaragaza ko ibirego ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside byagabanutse ku kigero cya 13%, ibirego ku cyaha cyo guhakana Jenoside bikagabanuka ku kigero cya 89% mu gihe ibirego ku gupfobya Jenoside byagabanutse ku kigero cya 75%.
Icyakora, n’ubwo ibyaha bimwe biri kugabanuka hari ibyaha biri kwiyongera birimo no guhisha, gusenya, cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru ajyanye na Jenoside, kuko imibare y’ibirego by’ibyo byaha yazamutseho ku kigero cya 120%.
Nubwo imibare yiyongera, RIB itangaza ko uku kwiyongera bigaragaza ko abaturage bagenda barushaho kumenya no gusobanukirwa ingaruka z’amategeko ajyanye no guhisha amakuru y’ingenzi yerekeye Jenoside.
Dr. Murangira atangaza ko ubu bwiyongere, bwavuye ku birego 44 muri 2019 bikagera kuri 97 muri 2023, bigaragaza impinduka nziza kuko abantu bagenda bagaragaza amakuru ajyanye n’aho imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro iherereye, bityo bikagira uruhare mu nzira yo gukira ibikomere, ubudaheranwa n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Imibare ya RIB igaragaza ukwiyongera no kugabanuka kw’imanza mu myaka itanu ishize.
Muri 2019 hari imanza 128 ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, muri 2020 ziragabanuka zigera kuri 69. Mu mwaka wa 2021 imibare yongeye kuzamuka imanza ziba 88, mu gihe muri 2022 zagabanutse kuko zari. Mu mwaka ushize wa 2023 imanza zongeye kwiyongera ziba 87.
Ku cyaha kijyanye no guhakana Jenoside, imanza zari 24 muri 2019, zigabanukaho muri 2020 ziba 11. Muri 2021 zongera kuzamuka ziba 12 ndetse no muri 2022 zizamukaho zigera ku manza 14 mu gihe umwaka ushize wa 2023 zagabanutse zikaba 11.
Ku cyaha cyo gupfobya Jenoside, muri 2019 imanza zari 51, zigabanukaho muri 2020 ziba 26. Muri 2021 ziguma ari 26 mu gihe muri 2022 zagabanutse zikaba 18 gusa muri 2023 zikaba zarongeye kuzamuka zikagera kuri 25.
Isesengura rya RIB rigaragaza ko mu bantu 3,563 baketsweho ibyaha by’Ingengabitekerezo ya Jenoside, Guhakana no Gupfobya Jenoside, umubare munini ari abari hagati y’imyaka 31 na 40 kuko bagize 29% y’abakertswe bose, mu gihe abafite hagati y’imyaka 41 na 50 bagize 22.3% y’abakekwa bose.
Byongeye kandi, benshi mu bakekwaho ibyo byaha baba barize amashuri abanza gusa, bangana na 57.3%, mu gihe 31.9 ku ijana batigeze biga amashuri asanzwe.
Dr. Murangira ashimangira ko hari impinduka mu buryo ibi byaha bisigaye bikorwa kuko bigenda biva ku guhohotera mu bikorwa ahubwo bikaba amagambo.
Dr.Murangira yemera kandi ko nubwo ingengabitekerezo ikiri mu mitima ya bamwe, umubare wabo ugenda ugabanuka kandi n’ubushobozi bwo kuyishyira hanze bugenda bugabanuka kuko biba gake. Gusa Dr.Murangira yibutsa abantu ko kuba maso bikiri ingenzi, cyane cyane ko hari abagifite ndetse bagihisha iyo ngengabitekerezo.
Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ibyaha bifitanye isano nayo biteganywa n’Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018.
Ingingo ya kane y’iri tegeko ivuga ko: Umuntu ukorera mu RUHAME igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.
Iyo agihamijwe n’inkiko ahabwa ibihano birimo Igifungo kiri hagati y’Imyaka 5-7 ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi Magana atanu na Miliyoni imwe by’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyaha bifitanye isano n’Ingengabitekerezo ya Jenoside ni; Guhakana jenoside, Gupfobya jenoside, Guha ishingiro jenoside, Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, Kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize jenoside, Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside, no Guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside.
Ku cyaha cyo guhakana Jenoside, itegeko rivuga ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije: kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside, kugoreka ukuri kuri jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri (2), kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside itateguwe aba akoze iki cyaha ndetse ko iyo agihamijwe ahabwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7, n’ihazabu iri hagati ya 500.000Frw na 1.000.000Frw.
Ku cyaha cyo gupfobya Jenoside, itegeko risobanura ko umuntu, ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake, imyitwarire igamije; kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo; kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside aba akoze iki cyaha ndetse ko iyo agihamijwe afungwa hagati y’imyaka itanu n’irindwi ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500,000frw na Miliyoni imwe.
Guha ishingiro Jenoside bigaragazwa n’uko umuntu yakoreye mu ruhame kandi ku bushake igikorwa kigamije: gushimagiza Jenoside; gushyigikira Jenoside; kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro. Uhamwe n’iki cyaha afungwa hagati y’imyaka itanu n’irindwi ndetse n’ihazabu iri hagati ya 500,000frw na 1,000,000frw.
Ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, itegeko riteganya ko umuntu, ku bushake, uhisha, wangiza, usibanganya cyangwa utesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, aba akoze icyaha. Itegeko rivuga ko uhamwe n’iki cyaha afungwa hagati y’imyaka irindwi n’ikenda ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500,000frw na 1,000,000frw.
Ku cyaha cyo kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside, itegeko rivuga ko umuntu wibye imibiri y’abazize Jenoside, watesheje agaciro cyangwa wangije ku bushake, imibiri y’abazize Jenoside aba akoze iki cyaha ndetse ko iyo ahamwe nacyo afungwa hagati y’imyaka 10 na 15 ndetse n’ihazabu ya Miliyoni hagati ya Miliyoni imwe n’ebyiri.
Ku cyaha cyo gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside, itegeko rivuga ko umuntu ukora ku bushake kimwe mu bikorwa bikurikira: gusenya cyangwa konona urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside; gusenya cyangwa konona ibimenyetso; by’urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside; gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside, gusiba amazina y’abantu bashyinguwe (abazize jenoside), gusiga amazirantoki ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside aba akoze icyaha. Iyo ahamwe nacyo ahabwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 ndetse n’ihazabu ya Miliyoni hagati ya Miliyoni imwe n’ebyiri.
Ku cyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside, umuntu ugira imyitwarire cyangwa ukora igikorwa kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya Jenoside aba akoze icyaha. Iyo ahamwe nacyo afungwa hagati y’imyaka itanu n’irindwi ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500,000frw na 1,000,000Frw.
