AMATEKA
Search
Close this search box.
KABGAYI EYE UNIT
EYE CARE IN FOCUS

Imbogamizi z’abanyamakuru mu gutara no gutangaza inkuru ku bidukikije n’ihindagurika ry’ikirere

Mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisansure bw’Itangazamakuru mu Rwanda, abanyamakuru bagaragaje imbogamizi zinyuranye zituma badatara cyangwa ngo batangaze inkuru ku ihindagurika ry’ikirere n’ibidukikije mu buryo bufatika.

Kwizihiza uyu munsi mu Rwanda byabereye i Kigali kuri uyu wa 3 Gicurasi 2024.

Mu mbwirwaruhame n’ibiganiro byatangiwe mu kwizihiza uyu munsi, byagaragaye ko abanditsi bakuru mu binyamakuru binyuranye batagaragaje mu buryo buhagije uruhare rwabo mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ngo batangire amakuru ku gihe ku bijyanye n’iteganyagihe, bityo ngo abaturage babone uko bitegura bave mu manegeka cyangwa ngo bashyireho uburyo buhamye bwo guhangana n’ibiza. Ibi ngo ni nabyo biri gutera ingaruka ziterwa n’ibiza zikomeje kugaragara muri iki gihe.

Ku rundi ruhande, abanyamakuru bagaragaza ko hari imbogamizi zinyuranye bahura nazo mu gutara no gutangaza inkuru ku bidukikije n’ihindagurika ry’ikirere.

Zimwe muri izo mbogamizi harimo kuba izo kubura ubushobozi kuko izi nkuru zikenera ibikoresho bihenze mu kuzikora. Ikindi ni uko abafite mu nshingano gutanga amakuru ajyanye n’ibidukikije n’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’inzobere mu bijyanye n’ibidukikije badakunda kuganira n’itangazamakuru.

Ibi byagarutsweho na Bantegeye Latifah ugira ati “Iyo dukora izi nkuru duhura n’imbogamizi zitandukanye ku buryo hari n’ubwo ureka gutangaza inkuru kandi wayibonye. Hari ubwo ufite mu nshingano kuguha amakuru yuzuye ku bidukikije akwima amakuru rimwe na rimwe. Ikindi ni uko izi nkuru zikenera ibikoresho bihenze mu kuzikora.”

Nyuma yo kugaragaza izi mbogamizi, abari bahagarariye inzego zinyuranye bagaragaje ko bagiye gukora ibishoboka mu gufasha itangazamakuru ku bijyanye n’inkuru z’ibidukikije.

Bimwe muri ibi bisubizo biteganywa harimo amahugurwa ndetse n’ubushobozi mu buryo bw’amafaranga.

Byagarutsweho na Mbungiramihigo Peacemaker wabwiye abakorera ibitangazamakuru ko bagomba kwita ku bidukikije kuko ari yo soko y’ubuzima.

Mbungiramihigo Peacemaker

Yabijeje kandi ko igikwiye gushyirwamo imbaraga ari ukongera ubushobozi, kubaka ubushobozi kugira ngo itangazamakuru rirusheho gutanga umusanzu waryo mu gufasha abaturage kwirinda ingaruka zishobora gutezwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Mbungiramihigo yasoje asaba Ibitangazamakuru binyuranye kugira ubufatanye n’inzego zishinzwe iteganyagihe kugira ngo bahere abaturage amakuru ajyanye n’iteganyagihe ku gihe.

More stories

Kabgayi EyE Unit
EYE CARE IN FOCUS
Previous slide
Next slide