AMAMAZA HANO

Ikorwa ry’umuhanda Runda-Gihara-Nkoto ribangamiye ubuhahirane

Amazi menshi aturuka mu muhanda mushya Runda-Gihara-Nkoto uri gukorwa akomeje kwangiza agahanda kifashishwa n’abatuye mu Kagari ka Kabagesera ho muri Runda bagana mu isanteri ya Nkoto n’ahandi.

Abaturage bavuga ko kugeza ubu batari bumva impamvu bayoborwaho amazi ubuyobozi ntibugire icyo bukora kandi ari ibintu bigaragarira buri wese.

Ibi nibyo baheraho basaba ubuvugizi kugira ngo babone inzira yo kunyuramo kuko nubwo bahambuka biba ari ukwigerezaho ndetse bikaba bishobora no guteza impanuka ku bantu bakunze kugenda bwije cyangwa se mu gihe cy’imvura.

Umuhora unyurwamo n’amazi aturuka mu muhanda Runda-Gihara-Nkoto

Uwitwa Jeremie waganiriye na ICK News yavuze ko ubuhahirane n’imigenederanire bitifashe neza kuko bishobora no kuzateza impanuka kandi n’abana bajya kwiga mu gitondo cyane cyane ku mashuri abanza ya Rugogwe nabo bagowe n’uyu muhanda.

 Ati: “Hano hantu nta buhahirane buhari ndetse n’imigendereranire ntayo. Aya mazi ava mu muhanda yatwiciye inzira kuko aha niho abacuruzi banyura bajya mu Gasenyi, abacuruzi ntibakibikora bibasaba kuzenguruka kandi guca mu gishanga nabyo ntibiba byizewe. Abanyeshuri bo baragowe kuko ni ugusimbuka ibishihe bajya kwiga.”

Dr. Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko iki kibazo bamaze kukimenya kandi ko bagiye kubyitaho bakahashyira iteme kugira ngo bambuke neza nta mbogamizi.

Ati “Abaturage tugiye kubafasha! Turahakora kuko twarabibonye ko hakenewe mu buryo bwihutirwa. Ubu twamaze kuvugana na rwiyemezamirimo urimo gukora uriya muhanda wa Gihara –Nkoto kandi ubu tugiye kubikora rwose. Amazi ntabwo twabona uko tuyagenza kuko agomba gukomeza akamanuka akamanuka , icyo dukora ni ukuyaha inzira agakomeza akajya mu gishanga ariko turashyiraho iteme ku buryo abaturage bakomeza kwambuka nta kibazo bagize.”

Akarere ka Kamonyi muri iki gihe gafite imishinga itandukanye yo gutunganya imihanda cyane cyane ihuza uduce dutandukanye tw’aka karere.

Ikorwa ry’uyu muhanda niryo ntandaro y’iyangirika ry’ubuhahirane

Uyu muhanda wa Gihara–Nkoto ni umwe mu mihanda yitezweho kongera urwego rw’ubuhahirane muri aka karere ariko mu bihe bitandukanye ukaba waragiye uvugwaho kwangiza ibikorwa remezo no kwangiza ibikorwa bitandukanye by’abaturage bawuturiye.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads