Ikoranabuhanga mu MIRENGE SACCO: Amahirwe ku bagana serivisi z’imari

Abagana ibigo by’imari biciriritse hirya no hino mu Rwanda barishimira ko batagikora urugendo rurerure berekeza aho ibyo bigo bikorera kubera ko hongewemo ikoranabuhanga ribafasha kubona serivisi batagombye kugana aho ibyo bigo bikorera.  

Bamwe mu baganiriye na ICK News bagvuga ko kuva ikoranabuhanga ryashyirwa mu bigo byimari biciriritse  bizwi nk ‘UMURENGE SACCO’ hari byinshi ryazahuye birimo gufasha abakenera serivisi z’imari kudakora ingendo bajya kuzishaka.

Ibi bigarukwaho na Uwamariya Renatha ukunze gukoresha UMURENGE SACCO yo mu Murenge wa Nyamirambo. Agira ati “Nk’ubu iyo ndi gushaka amafararanga muri SACCO ntabwo bikinsaba kujya aho zikorera kuko mbikorera kuri telefoni yanjye  nibereye mu rugo.”

Akomeza avuga ko mbere y’uko ikoranabuhanga rishyirwamo byatumaga bamara umwanya munini ku mirongo bategereje guhabwa serivisi ku buryo byashoboraga gutuma yica imirimo ye isanzwe ya buri munsi.

Ibi bigarukwaho kandi na Nkurikiyimana Evariste atuye i Kimironko ugira ati “Kuri ubu ntabwo nkisiragira nerekeza aho biriya bigo bikorera. Mperutse no kwaka inguzanyo nibereye mu rugo. Ikindi, iyo nshyizeho amafaranga ndebera kuri telefoni nkamenya ayo nashyizeho cyangwa ayo nakuyeho bikanyorohera kumenya nuko nyakoresha mu buzima bw’umuryango bwa buri munsi.”

Kwikiriza Jackson Umuyobozi w’ibigo biciriritse mu Rwanda AMIR nawe avuga ko ikoranabuhanga ryahinduye byinshi haba mu babigana n’abakora mu bigo by’imari ndetse agasaba ababigana kumenya gukoresha telefoni.

Ati “Ikoranabuhanga rimaze kugera mu bigo biciriritse aho rimaze guhindura byinshi haba ku babigana ndetse n’ababikoramo. Kuri ubu gucunga umutungo biroroha kubera ko ibikorerwaho byose bihita bigaragara. Ikindi kandi byihutisha imitangire ya serivisi ndetse no mu gutanga raporo usanga byihuta, bikanafasha ikigo mu gukusanya ubwizigame mu buryo bworoshye”

Bwana Kwikiriza asoza asaba ababigana gukomeza kurushaho kumenya akamaro ka serivisi zitangirwa muri ibyo bigo hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no kwihugura ku mikoreshereze ya telefoni kuri bamwe mu bagana ibyo bigo kugira ngo nabo batazajya bakomeza gukora ingendo ndende bajya aho ibyo bigo bikorera cyangwa ngo babe batanga ijambobanga ryabo ku bandi bantu kuko bishobora gutuma hari abibwa amafaranga baba bazigamye.  

Kugeza ubu, IMIRENGE SACCO uko ari 416 isigaye ikoresha ikoranabuhanga.