Bamwe mu batuye mu gice cy’Amayaga kigizwe n’imirenge ya Mugina, Nyamiyaga, Nyarubaka ndetse n’igice cy’Umurenge wa Musambira barasaba ubuyobozi kubafasha kubona amazi mu buryo buhoraho.
Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga ko bigoye kubona amazi ku baturage kuko naho imiyoboro y’amazi igera bigoye kuyaboa uko bikwiye kuko aza rimwe na rimwe.
Gahigi Athanase utuye mu Kagari ka Ngoma ko mu Murenge wa Nyamiyaga avuga ko hari ahari imiyoboro y’amazi ariko kubonamo amazi bigoye kuko aza rimwe na rimwe kandi iyo miyoboro ikaba igera ku Isantere gusa.
Ati “Mbere yo kwamamaza Perezida wa Repubulika amazi twari twarayabuze, ariko mu gihe cyo kumwamaza bashyiramo agatege barayazana. Nyuma rero amazi twarayabuze kuko aza rimwe na rimwe ku buryo n’icyumweru gishira amazi ntayahari.”
Ntijyinama Jumapiri wo mu Kagari ka Kabashumba, mu Murenge wa Nyamiyaga we yabwiye ICK News ko hari amavomo bifashisha gusa ko ikibazo usanga nta mazi ahari cyangwa se yaba anahari abavomyi bakaba benshi.
Ati “Iyo bigenze gutyo rero, abantu bayoboka imigezi n’ibishanga kandi usanga bibagoye kuko hari abakora urugendo rw’ikirometero cyangwa inarenga bajya gushaka amazi.”
Ibi kandi babihurizaho na Kamanayo Onesphore utuye mu murenge wa Nyarubaka uvuga ko ibikorwaremezo by’amazi bihari ariko bikaba nta mazi arimo.
Ati “Hano muri Nyarubaka hari ibikorwa remezo by’amazi mu duce twinshi, ari imiyoboro yayo ndetse n’amavomo byubatse ariko hashize umwaka urenga bimwe byarangiritse bidakora bigatuma rero tuyoboka ibishanga gushakisha amazi.”
Mu kiganiro na ICK News, Dr. Nahayo Sylvere yahumurije aba baturage ko ikibazo cyabo kizwi ndetse ko kiri gukorwaho.

Dr. Nahayo yemera ko mu mirenge ya Mugina, Nyamiyaga, Nyarubaka ndetse n’igice cy’umurenge wa Musambira hari ikibazo cy’amazi kuko hari umuyoboro umaze igihe udakora kubera ikibazo cy’amatiyo yashaje ndetse n’isoko ikaba yari ifite ikibazo gusa ko ku bufatanye na WASAC hari ibyo barimo gukora kandi byihuta ku buryo iyi mirenge yose izabona amazi.
Ati “Nibyo koko muri iyo mirenge hari ikibazo cy’amazi cyatewe nuko hari amatiyo yari yarashaje ndetse n’isoko yaturukagamo amazi ikagira ikibazo ariko hari icyizere kuko mu biganiro twagiranye na WASAC, hari ikigiye gukorwa kandi mu gihe cya vuba kuko hari umuyoboro wa Kagaga ugiye kongera gukora.”
Akomeza avuga ko bagiye gukorana na WASAC kugira ngo byihutishwe, bityo iyo mirenge nayo ibone amazi.
Imibare igaragaza ko Akarere ka Kamonyi kageze ku gipimo cya 85.6% mu kugeza amazi ku baturage.
Mu rwego rwo kurushaho gukemura ibibazo by’amazi mu Karere ka Kamonyi, hari kubakwa imiyoboro y’amazi irimo uwa Mbizi II uzageza amazi muri Rugalika na Gacurabwenge, umuyoboro wa Kona–Gishari muri Mugina uzafasha kugeza amazi muri Mugina.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bunavuga ko hakozwe inyigo y’Umuyoboro w’amazi ya Kayumbu urimo gushakirwa ingengo y’imari ukaba uzatwa Miliyari 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda.
Raporo y’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda ku ibarura rusange rya Gatanu ry’abaturage n’imiturire yasohotse mu mwaka wa 2023 igaragaza ko mu Rwanda, abaturage bakoresha amazi asukuye bagera kuri 82.3%.













