Nyuma y’ubutumwa bugufi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanyujije kuri X, Umujyi wa Kigali wahise itangaza ko ubu wabaye ushatse moteri ishobora kwifashishwa mu gucana amatara yo kuri sitade yitiriwe Pèle.
Ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu bwanditswe busubiza ubwari bwanditswe n’umujyi wa Kigali ku kibazo cyo kuba Sitade yitiriwe Pèle idashobora kwakira imikino ya nijoro bitewe n’uko moteri icana amatara ari kuri iyi sitade idafite imbaraga zihagije zo kuyacana yose.
Umujyi wa Kigali wari wanditse uti “Umujyi wa Kigali uri gushaka igisubizo kirambye. Kuri ubu, moteri iri kuri Kigali Pèle Stadium ntabwo ishobora gucana amatara yose ya sitade mu buryo buhagije ku mikino ya nijoro. Gusa niba hari amakipe afite ubushobozi bwo kwizanira moteri, yemerewe gukina nijoro. Mu gukemura icyo kibazo burundu, hatumijwe moteri ikenewe ndetse biteganyijwe ko izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere.”
Asubiza kuri ubu butumwa bw’Umujyi wa Kigali, Perezida Kagame yanditse avuga ko icyo kibazo kitagakwiye kuba cyarabayeho na rimwe kuva na mbere.
Nyuma y’amasaha make Perezida Kagame yanditse ubu butumwa, Umuvuguzi w’umujyi wa Kigali, Madamu Emma-Claudine Ntirenganya yabwiye KT Radio ko ubuyobozi bwicaye bukishakamo igisubizo cy’agateganyo mu gihe bategereje moteri izacanira iyi sitade mu buryo burambye.
Ati “Twatumije moteri nshya ariko twasanze tutayitegeteza ngo igere i Kigali. Gusa hari Moteri twashatse tuzaba twifashisha mu gihe hari amakipe yifuza gukina nijoro.”
Iki kibazo cyari cyazamutse nyuma y’uko ku wa Gatatu, tariki 20 Kanama 2024 Umujyi wa Kigali umenyesheje Rayon Sports n’Amagaju zagombaga kuyikiniramo kuri uyu wa Gatanu ko bitashoboka ko yakira umukino wa nijoro kubera ikibazo cya moteri idafite ingufu zo gucanira amatara yose ya sitade.
Ni ikibazo cyateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo Ikinyamakuru ‘The Chronicles’ kibyanditseho ari nayo mbarutso y’ubutumwa Perezida Kagame yanditse.
Ikibazo benshi bibazaga ni ukuntu iyi sitade yemewe n’ impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) kandi nta moteri ifite.
Iyi sitade iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ni imwe muri sitade zavuguruwe mbere y’uko u Rwanda rwakira imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 muri 2011.
Mu kiganiro cya Televiziyo y’u Rwanda ‘Waramutse Rwanda’ cyo kuri uyu wa Gatanu, Hakuzwumuremyi Joseph uyobora Ikinyamakuru Umuryango.rw yavuze ko igenzura ryakozwe kuri aya masitade yavuguruwe mu rwego rwo kwakira imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 [Stade ya Nyamirambo, Sitade Umuganda i Rubavu, Sitade ya Huye] ryagaragaje ikibazo gikomeye ku muriro ucana amatara n’ucana insakazamashusho zo muri aya masitade.
Hakuzwumuremyi yavuze ko moteri zashyizwe muri aya masitade zitari zifite imbaraga zo gucanira amatara mu buryo buhagije ndetse no kuba zacanira insakazamashusho ziri muri aya masitade.
Ibyo ngo byatumaga mu gihe umukino urimo, moteri yifashishwa mu gucanira amatara mu gihe icyuma cyakira umuriro ucanirwa mu gace runaka ‘Transformateur électrique’ ikifashishwa mu gucana insakazamashusho.
Gusa ibyo ngo nabyo ntibyakemuye ikibazo kuko mu bihe bitandukanye izi sitade zagiye zigira ikibazo cyo kuzima amatara.













