SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

Ukraine: Igitero cy’Uburusiya cyahitanye 46 abandi 200 barakomereka

Kuri uyu wa Kabiri, Uburusiya bwarashe  ibisasu  bibiri  ku kigo cy’imyitozo ya gisirikare n’ibitaro byose biherereye mu gace ka Poltova  bihitana  abantu 47  mu gihe hakomeretse abarenga  200.

CBS News ivuga ko ibi bitero byabereye mu gace ka Poltava gaherereye mu burasirazuba bw’amajyepfo ya Kyiv.

Amakuru avuga ko kuva intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya yatangira muri Gashyantare 2022 aribwo haba igitero gihitanye abantu benshi.

ku ruhande rwa Perezida wa Ukraine , Volodymyr Zelenskyy abinyujije mu mashusho yashyizwe ku rukuta rwe Telegram yatangaje ko n’ubwo Uburusiya bwabagabyeho icyo gitero bagerageje kurokora abantu benshi kandi ko nk’ubuyobozi barimo gukora ibishoboka byose kugirango servisi zose abantu bakeneye bakomeze kuzibonera ku gihe.

Perezida Zelenskyy yakomeje  avuga ko yategetse ko hakorwa iperereza ryihariye ku kumenya ibyabaye maze n’imibiri itaraboneka igashakishwa.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo muri Ukraine rivuga ko kugeza ubu abantu  11 muri 25 barokowe, bakuwe mu bisigazwa by’inyubako

Kugeza ubu nta ruhande na rumwe hagati ya Ukraine n’Uburusiya rugaragaza ubushake bufatika mu guharika iyi ntambara imaze iminsi 900.