Mu gihe u Rwanda ruvuye mu gihe cy’amatora ndetse bikaba byamaze kwemezwa mu buryo bwa burundu ko Paul Kagame ariwe wongeye gutsindira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, hari abantu benshi mu ngeri zitandukanye bagiye bibaza ndetse banagira impaka nyinshi cyane mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandi Perezida biyamamarizaga kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Benshi bagiye bibaza niba abakandinda Perezida baragombaga kugira uburyo busa bwo kwiyamamaza harimo nko kugira abarinzi bangana, imodoka zibaherekeza n’ibindi.
Mu gukemura izi mpaka ICK News yifashishije Itegeko Nshinga kugira ngo igeze kubasomyi bayo icyo itegeko nshinga riteganya mu gihe Perezida uriho nawe ari mu bahatanira indi manda.
Nk’uko bivugwa na Senateri Evode Uwizeyimana, iyo Perezida usanzwe ku butegetsi atanze kandidatire ikemerwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, biteganyijwe ko yiyamamaza ari Perezida wa Repubulika kuko yiyamamaza manda yatorewe itararangira.
Iyi niyo mpamvu agenerwa ibigenerwa Perezida wa Repubulika igihe ari mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.
Ingingo ya 100 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika mu gika cya mbere ivuga ko Itorwa rya Perezida wa Repubulika rikorwa hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga mirongo itandatu (60) mbere y’uko manda ya Perezida uriho irangira.
Iyo Perezida amaze gutorwa yitwa Perezida watowe. Perezida akomeza imirimo ye nka Perezida kugeza igihe Perezida watowe arahiriye.
Itegeko nshinga ry’u Rwanda riteganya mu ngingo yaryo y’102 mu gika cya nyuma ko Perezida wa Repubulika arahira bitarenze iminsi mirongo itatu (30) nyuma y’itorwa rye.
Nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora kugeza igihe Perezida mushya arahiriye icyo gihe byitwa ko ari igihe cy’inzibacyuho ya Perezida wa Repubulika.
Ingingo y’104 y’Itegeko Nshinga isobanura ibyo Perezida wa Repubulika atemerewe gukora gihe cy’inzibacyuho.
Ibyo atemerewe birimo gutangiza intambara; kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo; gukoresha itora rya referandumu no gutanga imbabazi ku baciriwe imanza burundu n’urukiko.
Muri icyo gihe kandi Itegeko Nshinga ntirishobora kuvugururwa. Iyi ngingo kandi ikomeza ivuga ko iyo mu gihe Perezida wa Repubulika watowe apfuye, agize impamvu zimubuza burundu gukora imirimo yatorewe cyangwa adashatse kujya ku mwanya yatorewe, hategurwa andi matora.
Iyo Perezida wa Repubulika amaze kurahira Guverinoma iba isheshwe. Perezida wa Repubulika ashyiraho Minisitiri w’Intebe bitarenze iminsi 15 nyuma y’irahira rya Perezida hanyuma abandi bagize guverinoma bagashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.













