Abagore batanu bahatanye mu irushanwa rya Prime Video ryitwa Beast Games batanze ikirego mu rukiko rwa Los Angeles baregamo sosiyete yitwa MrB2024 y’icyamamare kuri YouTube witwa Jimmy Donaldson benshi bazi nka Mr. Beast.
Aba bagore bavuga ko batanze ikirego kubera ko batishyuwe, bahatirwa kwitabira irushana mu bihe bitari byiza, kandi bakaba barakoreweho ivangura ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iri rushanwa “Beast Games,” ryatangajwe muri Werurwe 2024, rihatanirwa n’abarenga 1,000.
Icyo gihe ritangazwa, Mr. Beast nyir’irushanwa yatangaje ko uzaryegukana azahembwa igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari y’America n’ibindi bihembo byinshi.
Inyandiko y’impapuro 54 isobanura ibirego birimo gukorera mu buryo butanoze, umutekano muke, kandi mu buryo butemewe n’amategeko ko byatumye abahatana benshi bajyanwa mu bitaro.
Ababuranyi bavuze ko bagaburiwe “rimwe na rimwe kandi gake” ndetse ko batahawe “uburyo buhagije bwo kubona ibikoresho by’isuku ndetse no kwitabwaho mu buvuzi.”
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina naryo ryaravuzwe, ariko ingero nyinshi zihariye z’ibirego zahinduwe muri iyo nyandiko.
Uru rubanza rugaragaza ko iri rushanwa rifite ingengo y’imari ingana na miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika, ruvuga ko iri rushanwa ryagiranye “amasezerano atemewe” kandi riha Leta ya Nevada “amakuru y’ibinyoma” ku bijyanye no gutesha agaciro abahatana kuko ryabise abakorerabushake kugira ngo basonerwe imisoro.
Kubera iyo mpamvu, iri rushanwa ryabonye miliyoni 2.5 z’amadolari nk’inkunga ya leta yo gufata amashusho i Las Vegas, nk’uko bivugwa mu rubanza.
Mu kwezi gushize, inkuru ya New York Times yagaragaje mu buryo burambuye bimwe mu bivugwa ko biteye akaga byavuzwe n’abahatana batatangajwe amazina byabereye mu kiganiro cya Mr.Beast.
Batangarije iki kinyamakuru ko bamwe mu bahatana bavuze ko hari abavanywe aho icyo kiganiro cyaberaga bateruwe abandi baruka ndetse benshi bajyanywe mu bitaro.
Umuvugizi wa Mr. Beast yatangarije Times ko ibyabaye byatewe n’abantu benshi bari aho, ikirere kitameze neza ndetse n’ibindi bibazo bitunguranye byaturutse ku bikoresho by’itumanaho.
Yongeyeho ko kandi isuzuma ryemewe ryatangiye.
MrBeast ni umwe mu miyoboro ya YouTube izwi cyane, ufite abawukurikira bihoraho bangana na miliyoni 317.
Nk’uko bigaragara muri ibi bihe, buri mashusho ashyizeho arebwa n’abarenga miliyoni 100, kandi rimwe na rimwe hari izirebwa na kimwe cya kabiri cya miliyari. Ahanini amashusho ye arebwa mu buryo budasanzwe bitewe n’uko akurura abayareba kuko afatwa mu buryo budasanzwe.













