OIP-1.jpg

ICK&UR: Bongerewe ubumenyi ku ihame ry’uburinganire

Ku wa Kane, tariki 4 Mata 2024, nibwo abanyeshuri 20 biga itangazamakuru mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) na Kaminuza y’u Rwanda (UR), ishami rya Huye basoje amahugurwa y’iminsi ine ku ihame ry’uburinganire.

Muri aya mahugurwa yabereye mu Karere ka Muhanga, abanyeshuri basobanuriwe ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari amahirwe angana, gufatwa kimwe, ndetse n’ubushobozi bungana hagati y’abagore n’abagabo.

Basobanuriwe ko icyo umuhungu yakora n’umukobwa bafite ubushobozi bwo kugikora hatitawe kuko yavutse, bityo ko hakwiye guhinduka imyumvire idakwiye ku bushobozi bw’umuhungu “akenshi iterwa n’umuco w’aho abo bombi bavukiye, sosiyete ikabereka ko haribyo bemerewe gukora n’ibyo batemerewe kandi atari ko byagakwiye kugenda.”

Aba banyeshuri biga itangazamakuru bagaragarijwe ko uburere butangirwa mu muryango bugira uruhare mu kurema imyumvire itariyo ku buringanire n’ubwuzuzanye kuko “uko ababyeyi barera abana bitandukanye, umuhungu akabwirwa ko agomba gukora imirimo y’imbaraga nko kuragira, guterura ibintu biremereye, umukobwa agakura yerekwa ko agomba guteka, koza ibyombo, gukubura n’utundi turimo tworoheje bituma sosiyete ifata ibintu uko bidakwiye”

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa batangarije ICK News ko bungutse byinshi ndetse biteguye kubibyaza umusaruro mu guhindura imyumvire ifitwe n’abagize umuryango Nyarwanda ku ihame ry’uburinganire.

Niyonsenga Aime Augustin avuga ko yiteguye gukoresha ubumenyi yahawe binyuze mu nkuru zinyuranye azakora zivuga ku ihame ry’uburinganire.

Yagize ati “Niteguye gukoresha itangazamakuru mu kwigisha abaturage ko abana bose bagomba kurerwa kimwe, bagakora imirimo imwe hatitawe ku kuba ari umuhungu cyangwa umukobwa kuko bose bashoboye.”

Niyonsenga akomeza agira ati “Akenshi usanga sosiyete ifata abantu mu buryo butandukanye nko mu bigo bitanga akazi ugasanga umugore hari akazi batamuha kubera ko ari umugore kandi afite ubwo bushobozi bwo kugakora ariko kuko ari umugore bakumva ko atabikora. Ku giti cyanjye rero, nkwiye rero gutanga ubu butumwa kugira ngo byumvikane neza ko umuhungu n’umukobwa bafite ubushobozi Bungana.”

Mbonyinshuti Jean D’amour wahuguye aba banyeshuri mu bijyanye no kwandika inkuru zivuga ku buringanire n’ubwuzuzanye yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe kugira ngo bigishe bagenzi babo ndetse bigishe n’abaturage.

Yagize ati “Ndifuza ko ibyo mwize bitaguma hano cyangwa ngo mubigumane ahubwo mugende mukoreshe ibitangazamakuru byanyu mwigishe abantu ko twese tungana kandi dufite ubushobozi bungana kuko akenshi igitsina gore gihezwa inyuma kandi nabo bafite ubwenge n’ubumenyi nk’ubwacu. Abagabo ni ngombwa rero ko bahindura iyo myumvire.”

Aya mahugurwa yateguwe na Rwanda Media Programme ku nkunga y’ikigo cyo muri Swede ‘Fojo Media Institute’.

Umwanditsi: Bardine Iratuzi

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads