SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

ICK yakiriye abanyeshuri 162 bazarihirwa na Ministeri y’Ubuzima

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Werurwe 2024, Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryakiriye abanyeshuri 162 bashya bahawe buruse na Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) zo kwiga amashami y’Ubuforomo n’Ububyaza muri ICK.

Aba banyeshuri bahawe buruse muri gahunda ya ya Leta y’u Rwanda ya 4×4 aho Leta yifuza ko mu gihe cy’imyaka ine umubare w’ abakora mu buvuzi waba wikubye kane.

Aganira na ICK News, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana Uyobora ICK yasobanuye ko buruse zahawe aba banyeshuri zikubiyemo amafaranga y’ishuri ndetse n’amafaranga ibihumbi 40,000 frw buri kwezi ku baziga ububyaza.  

Padiri Prof. Fidèle Dushimimana

Ati “Aba banyeshuri batangiye kwiga uyu munsi, bahawe buruse zo kwiga ziri mu buryo bubiri. Mu ishami ry’Ububyaza, twahawe buruse 100 aho abanyeshuri bazajya barihirwa byose birimo amafaranga y’ishuri (860,000 Frw) ku mwaka ndetse n’ibihumbi 40,000 Frw buri kwezo yo kubafasha mu mibereho, Mu gihe mu biga ubuforomo hatanzwe buruse 62 aho abazihawe bazishyurirwa amafaranga y’ishuri yose ibisigaye birimo imibereho bakabyirihira.”

Padiri Prof. Dushimimana akomeza avuga ko izi buruse ari umusanzu ukomeye Minisiteri y’ubuzima itanze mu kuzamura umubare w’abakora mu buvuzi.

Ati “Iki gikorwa, kije kudufasha kurushaho gutanga umusanzu mu kongera umubare w’abakora mu buvuzi mu Rwanda. Ubundi kwiga aya mashami biragoye kandi birahenze, nk’ishuri rero ryigisha aya mashami iyi ni inkunga ikomeye Leta itanze kuko biratuma umubare w’abanyeshuri uzamuka ndetse binongerere ishuri ubushobozi.”

Abanyeshuri bahawe izi buruse bashimira Leta y’u Rwanda ibafashije gutuma inzozi zabo ziba impamo

Iradukunda Pacifique avuga ko inzozi ze zigiye kuba impamo kubera buruse yahawe

Iradukunda Pacifique, umunyeshuri mushya wa ICK mu Ishami ry’Ububyaza avuga ko kuva kera yari afite inzozi zo kuzaba umuganga ariko akagira ikibazo cy’ubushobozi. Ku bw’ibyo, ashimira Leta y’u Rwanda avuga ko agiye gukora uko ashoboye akabyaza umusaruro amahirwe yahawe.

Ibi binagarukwaho na Abayo Ishimwe Pauline watangiye mu Ishami ry’Ubuforomo.

Abayo Ishimwe Pauline

Ishimwe avuga ko bitewe n’uko kwiga amashami y’ubuvuzi bihenze, abenshi babura uko biga mu mashami y’ubuvuzi. Ati “Ubusanzwe aya mashami arahenze bityo kuyigondera biragoye, rero ndashima Leta yaduhaye amahirwe kuko kubasha kwiga nirihira aya masomo byari kuzangora ariko ubu ngiye kwiga ntuje mbashe kugera ku ntego zanjye kandi ndizeza ko nzatanga umusaruro kuburyo aya mahirwe mpawe ntazayapfusha ubusa.”

Izi buruse 162 zije zisanga izindi buruse 98 z’ububyaza zatanzwe n’Umushinga USAID Ireme.