ICK NEWS PODCAST

ICKNEWS TV

ICK Yafunguriye Amarembo Abashaka Kwiga Uburezi mu Minsi Isanzwe

Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryatangije igice cyo kwiga mu minsi isanzwe ku bifuza kwiga mu Ishami ry’Uburezi.

Iyi gahunda izatangirana n’umwaka w’amashuri wa 2023/2024 uzatangira ku wa 18 Nzeri 2023 muri iri shuri.

ICK yari isanganywe abanyeshuri biga mu ishami ry’uburezi mu bice by’ibiruhuko n’impera z’icyumweru.

Dr. Emmanuel Nsengiyumva, Umuyobozi w’ishami ry’Uburezi muri ICK yatangaje ko impamvu yo gutangiza iki cyiciro ari ugufasha ibyiciro byose by’abantu kwiga.

Yagize ati, “Intego ya ICK ni uguteza imbere uburezi kuri bose mu byiciro byose. Muri iyi minsi rero hari urubyiruko rusoza amashuri yisumbuye ntirubashe kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda. Abo bose rero nibo ICK yatekerejeho, ibazanira iki gice cyo kwiga mu minsi isanzwe kugira ngo nabo bige kaminuza.”

Yakomeje avuga ko hari ubwo usanga aba bana baturuka mu miryango itishoboye ari nayo mpamvu ICK yiyemeje gutanga buruse 70 ku kugira ngo babashe kwiga.

Kugeza ubu ICK itanga impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu dushami dutandukanye tubarizwa mu ishami ry’uburezi. Utwo dushami ni; Ubumenyi bw’isi n’Amateka, Icyongereza n’Igifaransa, Icyongereza n’Igiswayile, ndetse n’Icyongereza n’Ikinyarwanda.  

Visits:716

ANNOUN CEMENT