Dr. Nsengiyumva Emmanuel, Umuyobozi w’Ishami ry’uburezi mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), afatanyije n’impuguke n’abashakashatsi ku mateka y’u Rwanda bari baturutse mu Inteko Izirikana, batanze Isomo ry’ Amateka y’Ubuvanganzo Nyarwanda ku banyeshuri barenga gato 250 biga uburezi, agashami k’indimi, impuzo y’Ikinyarwanda n’icyongereza, muri ICK.
Iri somo ryatanzwe ku wa 26 Kanama 2023, kuva saa kenda kugeza saa kumi n’ebyiri mu cyumba gisanzwe cyigirwamo, muri ICK.
Umwarimu wigisha Isomo (Imbumbanyigisho) ry’Amateka y’Ubuvanganzo Nyarwanda muri ICK, Dr. Nsengiyumva Emmanuel avuga ko utavuga amateka y’ubuvanganzo Nyarwanda utavuze amateka y’u Rwanda. Ni muri urwo urwo rwego, nkuko bisanzwe mu makaminuza yose ku isi, cyane cyane afite intumbero yo gutanga uburezi bufite ireme, umwarimu ashobora gutumira Mugenzi we mu isomo rye, akaza kumufasha kwigisha nk’umutwe w’isomo runaka (Chapter) y’iryo somo abona neza ko Mugenzi we azi neza kumusumbya. Ibi bikorwa uwo mwarimu yamaze kumenyesha ikigo akoreramo.

Ni muri uwo mujyo uyu mwarimu wo muri ICK yatumiye inararibonye mu mateka ziturutse mu Nteko izirikana ngo zize kumufasha gusobanurira neza iby’amateka abanyeshuri be.
Muri iri somo hagarutswe ku kamaro ko kumenya amateka n’ubuvanganzo Nyarwanda by’umwihariko ku banyeshuri biga mu ishami ry’uburezi cyane ko ari bo barimu b’ejo hazaza.
Faida Jean Damascene umushakashatsi ndetse n’umunyamuryango w’inteko izirikana yibukije abanyeshuri ko bikwiye ko mbere yo kumenya amateka n’ubuvanganzo nyarwanda bagakwiye kuba bazi itonde ry’abami.
Yagize ati: “Nifuza ko igihe cyose tuzajya tuvuga amateka y’u Rwanda, buri wese akwiye kugira ishyaka ryo kumenya urutonde rw’abami b’u Rwanda ariko mukanamenya cyane abami b’inka. Ubundi ubuvangazo muri rusange harimo ibisigo, insigamigani, imigani miremire n’imigufi, ubwiru, indirimbo zo muri rubanda, amahamba n’amazina y’inka, inshoberamahanga, ikinamico,…. Ndemeza neza ko tuzi uduce runaka ko dufite amateka ariko mubyukuri tutazi amateka yaho nyirizina,”
“reka mbahe nk’urugero, iyo tuvuze Ingoma y’Ibwanacyambwe tuba tuvuga aho Umujyi wa Kigali wicaye ukongeraho n’inkengero zayo nto nka ziriya karitsiye za Nyamirambo, Gikondo, Remera, Kibagabaga, Kimironko, na Gisozi. Aho rero niho mpera mbasaba ko dukwiye kumenya amateka yacu dore ko dufite ibimenyetso byemeza ijana ku ijana amateka yacu”
Yakomeje agaruka ku kamaro k’umusizi Nyirarumaga mu mateka y’ u Rwanda.
Yagize ati: “Iyo Nyirarumaga atabaho, ibyo tuvuga biba atari ukuri kuko Nyirarumaga niwe wahimbye uburyo amateka y’u Rwanda atazongera kwibagirana binyuze mu bisigo by’impakanizi yahimbye. Igisigo cy’impakanizi hari undi muhanga wavuze ko ari urunigi rw’amateka y’u Rwanda, noneho isaro rigize urunigi rikagenda riba amateka ya buri mwami.”
Ibi byashimangiwe na Kanyandekwe Jean Pierre, umushakashatsi ndetse n’umunyamuryango w’Inteko Izirikana aho we yanagarutse ku itandukaniro riri hagati y’ubuvanganzo bwa kera n’ubuvanganzo bwo muri iki gihe.
Yagize ati: “Ubuvanganzo bwa kera n’ubwubu biratandukanye. Dufashe nko ku busizi, ubona hari itandukaniro rinini cyane, kuko ibihimbwa ubu ari imivugo atari ibisigo. Ubundi igisigo ahantu gitandukaniye n’umuvugo, umusizi yasigaga igisigo akazagira n’umwanya wo kuza kugisigura ariko ubungubu navuga ko ari imbwirwaruhame, ni ukuvuga ko ari amagambo avugitse neza ariko nta nganzo. Ubu umuntu avuga umuvugo ngo ndi umusizi usiga bagasigara basiganuza kandi ibyo yavuze byose twabyumvise. Aho rero niho navuga ko harimo itandukaniro kuko usanga ubusizi bwa kera butegeranye n’ubusizi bw’iki gihe.”
Yakomeje agaruka no ku mazina y’inka, aho yagize ati: “Aho ni hamwe reka turebe no ku mazina y’inka, usanga ari amazina ya kera gusa abantu bashyira mu mutwe, kuko muri iki gihe nta muntu ugihimba amazina y’inka. Ikindi, umuntu yashoboraga kuririmbira inka ugahita umenya iwabo, ariko ubu kubera ko byabaye ubucuruzi, umuntu aragenda agafata telefoni, agafata amajwi y’ibyo abandi baririmbye hano n’ahandi agahuzahuza yarangiza akajya mu bukwe kuko ariho babona udufaranga.”
Bwana KANYANDEKWE yakomeje amara impungenge abibaza ko ibyo bishobora gutuma umuco ukendera.
Yagize ati: “Hari icyizere ko umuco utazazima, kuko iyo tubona ishuri nkiri ridutumira, twavuga ko biri kuza kuko nk’abo twaganiriye uyu munsi, hari byinshi bungutse. Ikindi kandi, nk’inteko izirikana dukora ibiganiro byinshi kuri za radiyo, kuri za televiziyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga.
Yakomeje asaba urubyiruko gukunda u Rwanda, umuco warwo n’ibyarwo byose mbere yo gukunda iby’ahandi.
Ati : “Biteye isoni n’agahinda kuba uzi abasizi b’ahandi utazi abawe, kuko usingiza intwari abanza iz’iwabo. Nta cyiza kiruta icyawe kandi ntute uwo uriwe . Nasaba rero urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange guharanira kumenya amateka kuko ntushobora kujya mu buvanganzo bw’ubusizi utazi amateka.”
Yongeyeho ko abasizi b’iki gihe bagakwiye kwibanda ku bisigo bigaruka ku buzima buriho ubu kuko ubusizi ari ubuzima.
“Ati: “Ubundi ubusizi n’ingeri zabyo ntibikwiriye kuzima kuko ubusizi ni ubuzima kandi ubuzima burakomeza, ahubwo isura z’ubusizi nizo zagakwiye guhinduka bijyanjye n’igihe kuko niba abasizi ba kera baribandaga ku mateka y’abami n’ingoma n’uburyo u Rwanda rwatsinze amahanga, nuko aribyo byabaga bijyanye nibyo bihe byabo, ubu rero kubera ko ibihugu biri mu ntambara z’iterambere, z’ibyorezo, izamuka ry’ubukungu, n’ibindi, ibisigo n’ubuvanganzo byubu byagakwiye kwibanda kuri ibyo. Ariko niba ugiye gutura igisigo ukwiye gukoresha imvugo izimije y’ubusizi nyabwo ku buryo abantu bazasigara bashaka kubaza ngo uri muntu yashakaga kuvuga iki.”
Mu gushaka kumenya impamvu ishami ry’uburezi ryahisemo Inteko Izirikana mu myigishirize, ICKnews yavuganye na Dr. Nsengiyumva Emmanuel, umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri ICK, atangaza ko bashakaga kumvikanisha neza isomo ry’Amateka n’Ubuvanganzo Nyarwanda.
Yagize ati: “Ubundi ni ibisanzwe mu makaminuza ko iyo umwarimu ari kwigisha ku ngingo runaka kandi uziko hari undi mwarimu uyumva neza kurushaho, ushobora kuba wamutumira mu isomo ryawe kugirango abanyeshuri babyungukiremo ndetse banasobanukirwe kurushaho.”
Dr. Nsengiyumva yakomeje avuga ko gahunda yo kwigisha hifashishijwe impuguke mu kintu ituma abanyeshuri bagirira icyizere umwarimu ko ibyo abigisha biri ku rwego mpuzamahanga cyangwa se ku rwego rw’igihugu kuko baza berekana mu buryo bwimbitse ibyo mwarimu yavuze.
Yongeye ho ko bifasha abanyeshuru kutarambirwa.
Ati: “Nubwo Atari uko byubatse, abanyeshuri bashobora no kurambirwa mwarimu. Ariko iyo haje undi mushya batari bamenyereye, ubona ko abanyeshuri bagize ukwitonda, bateze amatwi, ndetse bakishimira gukurikira no kubaza ibibazo by’ibyo badasobanukiwe neza.”
Dr. Nsengiyumva yasoje asaba abarimu bigisha muri ICK kujya bifashisha impuguke mu masomo amwe n’amwe bigisha.
Yagize ati: “Mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi dutanga, ni byiza ku barimu bagenzi banjye ko twazajya tugira icyo kintu cyo kumva ko ibintu byose tudashobora kubitanga neza ijana ku ijana, ahubwo ko iruhande hari umuntu ushobora kuba yaza akatwunganira, akabitanga neza ku buryo bishyikira abanyeshuri kurushaho maze bikabagirira akamaro. Ubwo ndahamya neza ko n’abayobozi babyumva bityo bakazajya bafasha abarimu bagize icyo gitekerezo cyane ko byubaka n’ubumwe hagati y’amakaminuza.”

Ibi byatanzwemo ubuhamya na Nteziryayo Jean Bosco watangarije ICK News ko nubwo bari barabyize ariko guhura n’abazi amateka yisumbuyeho byabamaze amatsiko.
Yagize ati: “Navuga ko ari nk’amahirwe twabonye yo gusobanurirwa neza amateka n’ubuvanganzo nyarwanda n’abashakashatsi ku mateka y’u Rwanda. Nubwo twari twarabyize ariko guhura n’abazi amateka, tukababaza Ibibazo bitandukanye, byatumye dushira amatsiko. Ubu nta gusubira inyuma kuko tugiye kuba aba mbere mu gusakaza ibyo twamenyeye hano ndetse ndumva mfite inyota yo kujya gusura ahantu ndangamateka twabwiwe kugira ngo nihugure byisumbuyeho.”
Inteko izirikana yatangijwe mu mwaka 1998, gusa iza kwemerwa na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2003. Iyi nteko igamije kwibutsa amateka y’u Rwanda no kugarura umuco Nyarwanda uhanganye n’imico y’ahandi ishaka kuwuganza.