Kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Mata 2024, mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi habereye ibikorwa binyuranye by’imyidagaduro birimo imikino y’umupira w’amaguru, imikino y’amaboko, imikino njyarugamba, imbyino gakondo, umuziki ugezweho n’ibindi bikorwa.
Ibi bikorwa byose byateguwe n’Umuryango w’Abanyeshuri bahagarariye abandi muri ICK (AGE/ICK), mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cy’umuyobozi wa ICK cyo kugarura ibyishimo mu banyeshuri ba ICK.
Abanyeshuri bahuriye mu bikorwa by’imyidagaduro ni abiga mu Ishami ry’uburezi, mu gice cy’abiga mu biruhuko.
Mu mupira w’amaguru, hakinnye abagabo aho abanyeshuri biga amasomo y’Ubumenyi bw’Isi n’Amateka mu ishami ry’uburezi batsinze abiga indimi igitego 1-0, mu gihe mu bagore bakinnye umukino w’intoki (Basketball) ukarangira abiga indimi batsinze abiga ubumenyi bw’isi n’amateka ku manota 9-0.
Nyuma y’iyo mikino yabereye kuri Stade y’Akarere ka Muhanga no mu kibuga cy’imikino y’intoki cya ICK, ibikorwa by’imyidagaduro birimo imbyino gakondo, imivugo, karate, umuziki ugezweho (….) byakomereje mu nzu mberabyombi ya ICK.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na ICK News bagaragaje ibyishimo batewe n’ibikorwa by’imyidagaduro bikomeje kubera muri ICK.
Kuradusenge Tabitha wiga mu mwaka wa kabiri w’uburezi mu gashami k’Ubumenyi bw’Isi n’Amateka yavuze ko nk’abanyeshuri bashimishijwe no kubona umwanya wo kuruhuka no kwidagadura.
Ati “Ku giti cyanjye, biranshimishije n’abandi urabibona barishimye kuko babonye umwanya wo kuruhuka nk’abantu biga mu biruhuko. Abenshi muri twe aba ari abarimu, urumva nta gihe gihagije cyo kuruhuka no kwidagadura bajya bagira. Ikindi kandi iyo turi hano nta mwanya uhagije wo kuruhuka tuba dufite ariko kuba iki gikorwa cyateguwe biradushimishije.”
Kuradusenge akomeza asaba ubuyobozi ko ibikorwa by’imyidagaduro byaba ibihoraho. Yongeyeho ko ntacyo ibyo bikorwa bizangiza ku masomo yabo.
Uretse abiga mu biruhuko hari n’abiga mu bindi bice bahisemo kuza kwidagadurana na bagenzi babo.
Nsengumukiza Emmanual wiga mu mwaka wa gatatu w’Itangazamakuru avuga ko akimara kumva ko hateganyijwe ibikorwa by’imyidagaduro yahisemo kuza kwifatanya na bagenzi be bityo ko ashimira abatekereje gutegura ibyo bikorwa.
Nyuma yo guhabwa ubutumwa bwo kuba Umuyobozi mukuru wa ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana yagaragaje ko kimwe mubyo azibandaho ari ukugarura ibyishimo mu banyeshuri ba ICK ari nayo mpamvu ibikorwa by’imyidagaduro biri kurushaho gushyirwamo imbaraga.
Ibikorwa byateguwe ku banyeshuri biga mu biruhuko bije bikurikira ibindi bikorwa bihuza abanyeshuri biga ku manywa n’abiga mu mpera z’icyumweru byabaye mbere y’uko bajya mu biruhuko bya Pasika.