Ikirunga cyo mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Iceland cyarutse ku nshuro ya karindwi kuva mu Ukuboza ku mwaka ushize.
Iruka ry’iki kirunga ryatangiye ku wa gatatu ahagana saa 11:14 aho cyarekuye ibyotsi muri metero 3.
Icyakora ngo iri ruka nti ryageze ahantu hanini cyane ugereranije n’irindi ryabaye muri Kanama uyu mwaka.
Magnús Tumi Guðmundsson, umwarimu w’ubumenyi bw’isi n ‘ubugenge wajyanye n’Ikigo Gishinzwe kurengera abaturage muri iki gihugu kureba uko iruka ryicyo kirunga ryagenze, aganira na televisiziyo y’igihugu (RUV), yagize ati: “iri ruka ni rito cyane ugereranije niryabaye muri Gicurasi”.
Nubwo iri ruka ry’iki kirunga ritahungabaije ingendo zo muri icyo gihuhu, ubuyobozi bwaburiye abaturage kwirinda ibyotsi byazamutse mu kirere kuko bishobora kubangiriza ubuzima by’umwihariko ibice by’ubuhumekero.
Amakuru avuga ko imiryango 50 yimuwe, ndetse ko mu masaha ya saa sita z’amanywa, ibyuka byatewe niruka ry’iki kirunga byari bimaze gukwirakwira ahazwi nka Parking lot, agace ka mbere kazwiho gukurura ba mukerarugendo.
Igihugu cya Iceland kigizwe n’ibirunga 33 kuruta ikindi gihugu icyari cyo cyose kibarizwa ku mugabane w’Iburayi.
Ibi birunga kandi biruka byibura ku mpuzandengo ya rimwe buri myaka ine cyangwa itanu.
Ikirunga cya Eyjafjallajokull cyarutse mu 2010, nicyo giherutse kuruka kikangiza ibintu byinshi ndetse kinahagarika ingendo zo mu kirere mu gihe kirekire.













