Ibyo wamenya kuri politiki nshya y’itangazamakuru mu Rwanda

Hashize igihe abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’Itangazamakuru bategereje ko Politiki nshya y’Itangazamakuru yemezwa.

Ni politiki yavuguruwe muri 2023, ijyanishwa n’igihe isi igezemo kuko politiki igenga itangazamakuru kuri ubu ari iyo muri 2011, aho benshi bemeza ko ifite ibyuho bijyanye n’igihe cy’ikoranabuhanga rikataje isi irimo.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru ‘The New Times’ igaragaza ibice bitandukanye biri muri iyi politiki n’ingaruka zabyo ku ishyirwaho ry’amategeko mashya, gushingwa kw’ibigo bishya, ndetse no guhindura gahunda z’amasomo mu mashuri y’itangazamakuru.

1. Ikintu cyakozwe na AI kigomba gushyirwaho ikimenyetso

Iyi politiki ivuga ko ibintu byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho nk’Ubwenge buhangano (AI) bagomba gushyiraho ikiranga ko cyakozwe na AI.

Daniel Sabiti wandikira KT Press avuga ko muri iyi politiki, hari ingingo zikwiye kwitabwaho nk’ubwenge bukorano n’imbuga nkoranyambaga, ibintu bitajyaga byitabwaho muri politiki isanzweho, kubera ko, iri koranabuhanga rifite ingaruka nyinshi ku itangazamakuru rya none.

2. Kurinda abana

Iyi politiki igaragaza ko hateganyijwe ingamba zo kongera uburinzi ku bana by’umwihariko hashyirwaho amabwiriza akomeye ku matangazo yamamaza kuri televiziyo zinyuranye.  

Gonzague Muganwa, umunyamakuru n’umujyanama mu by’itangazamakuru, avuga ko amabwiriza nk’aya asanzweho mu bihugu nka Afurika y’Epfo.

Ati “Urugero, mu gihe harigutambuka umupira w’amaguru, ubusanzwe umuryango wose uba uri kureba, kwamamaza inzoga birabujijwe kugira ngo abana barindwe mu gihe bashobora kuba bari kureba umukino.”

3. Gusubiramo integanyanyigisho

Politiki iri hafi kwemezwa iteganya ko kaminuza n’ibigo bitanga amahugurwa y’itangazamakuru bigomba gusuzuma integanyanyigisho zabo kugira ngo bijyane n’imyitwarire myiza n’ubumenyi bukenewe busabwa mu itangazamakuru.

Biteganijwe kandi ko amasomo yo gukoresha itangazamakuru rigezweho azashyirwa muri gahunda z’amashuri na za kaminuza, ndetse hazashyirwaho na gahunda zo kwigisha ubumenyi bw’ibanze bw’itangazamakuru ku bantu basanzwe bitanyuze mu mashuri asanzwe y’itangazamakuru.

4. Itegeko ryihariye ku gusebanya

Amategeko agenga icyaha cyo gusebanya mu gukora amakuru azasimbuzwa amategeko agenga gusebanya bikorewe umuntu. Hazashyirwaho itegeko ryo gusebanya ryonyine kugira ngo rihuze uburenganzira bw’icyubahiro n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Me. Jean Paul Ibambe, umunyamategeko wo mu Rwanda uri no kwihugura mu by’amategeko n’uburenganzira bwa muntu muri kaminuza ya Leta ya Arizona, muri Amerika, avuga ko u Rwanda ruri mu bihe bikomeye mu bijyanye no kugenzura ibitangarizwa kuri murandasi, no kumenya niba ibikorwa nk’isebanya, gusebanya mu nyandiko, kwivanga mu buzima bwite bw’abantu, ndetse no gukwirakwiza ibihuha byafatwa nk’ibyaha.

Me. Ibambe asaba ko itegeko ryo gusebanya  ryateganya indishyi aho gufungwa, ngo kuko ari wo muti ukwiye kandi ibihugu byinshi nk’Ubwongereza, Kenya, Australia, na Irilande, byakuyeho icyaha cyo gusebanya.

5. Hashobora gushyirwaho itegeko ryo kwibagirana

Itegeko “ry’uburenganzira bwo kwibagirana”, rifasha abantu bagaragaye ko ari abere ku cyaha cyangwa bagaragaye ko bashinjwe ibinyoma kugira ngo bagarure izina ryabo, rishobora gushyirwaho n’iyo politiki igihe yaba yemejwe.

Amategeko nkaya asanzwe akoreshwa ku mbuga zishakisha nka Google, aho zikoreshwa mukwerekana indangagaciro zihariye zirimo amakuru yihariye, kandi kubijyanye na politiki yatanzwe, izakoreshwa mu kwerekana amakuru yerekeranye no gushinja abantu bashinjwaga ibinyoma cyangwa basanze ari abere.

6. Gukuraho imbuga nkoranyambaga z’uwapfuye

Hazashyirwaho itegeko ryemerera umuturage uwo ari we wese w’u Rwanda ufite imbuga nkoranyambaga kugira ngo zikurweho. Abanyarwanda bazashishikarizwa kuvuga ku mugaragaro icyifuzo cyabo ku bigomba kubaho ku mbuga nkoranyambaga igihe bapfuye.

7. Guhana mu buryo bw’amategeko ibyaha byo kuri murandasi

Mu rwego rwo kurinda umutekano w’igihugu, ibikorwaremezo by’ingenzi mu gihugu, ndetse n’uburenganzira bw’abantu, iyi politiki ivuga ko amategeko n’amabwiriza bizashyirwaho kugira ngo haboneke inzira z’uburyo bw’amategeko no gutanga ibihano ku byaha byo kuri murandasi n’imbuga nkoranyambaga.

8. Uburyo bwo gusuzuma ibishyirwa kuri murandasi  

Kugira ngo habeho kubazwa ibyo abantu batangaje ku mbuga nkoranyambaga, hazashyirwaho uburyo bwo kumenya no gusuzuma ibyashyizwe kuri murandasi kugira ngo ibidahitswe ababishyizeho babe babihanirwa.

9. Gusubiramo amahame y’abanyamakuru

Iyi politiki ivuga ko umugenzuzi w’itangazamakuru azasuzuma kandi agashyira mu bikorwa amahame mbwirizamuco ku banyamakuru, haba mu itangazamakuru ryo hambere n’irigezweho.

Politiki yerekana ko inkuru zisesenguye ndetse n’izicukumbuye zikiri nke, ndetse imiyoboro imwe n’imwe ikaba isigaye ikoreshwa nabi n’abarwanashyaka biyita abanyamakuru.

Kuba kandi nta bakora itangazamakuru ryihariye, biracyagaragaza icyuho mu mwuga.

10.Gushimangira no gushyira mubikorwa sisitemu yo kwemerera ibyiciro byinshi

Politiki ivuga ko umugenzuzi w’itangazamakuru agomba gushimangira no gushyira mu bikorwa gahunda yo kwemerera inzego nyinshi kugira ngo abantu batujuje ibyangombwa badakora.

Yongeraho ko buri myaka ibiri, buri munyamakuru uri mu mwuga agomba kwiga amasomo ateganijwe mu rwego rwo kurushaho kwiyungura ubumenyi mu mwuga no kuzamura ubumenyi n’ubuhanga mu itangazamakuru.