Ibyo wamenya ku mukino wo Koga mu Rwanda

Koga ni umwe mu mikino imaze igihe kirekire kuko bivugwa ko irushanwa rya mbere ryo koga ryabereye mu Gihugu cy’Ubuyapani mu mwaka wa 36 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu.

Nubwo bigaragara ko uyu mukino umaze igihe kirekire, mu Rwanda siko bimeze kuko usa n’utaramenyekana ku rwego rushimishije ugereranyije n’indi mikino mu Rwanda.

Gusa uyu mukino uri mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1998.

Mu gushaka kumenya uko uyu mukino uhagaze mu Rwanda, ICK News yagiranye ikiganiro na Girimbabazi Rugabira Pamella uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF) agaragaza intera uyu mukino ugezeho mu rugendo rwo kwiyubaka.

Girimbabazi avuga ko mu Rwanda uyu mukino watangiye mu 1998, utangirana n’amarushanwa yaberagaga mu Rugunga ahari Cercle Sportif de Kigali (CSK). Ni amarushanwa yitariwe n’amakipe arimo REDOFE SWIMMING CLUB, ZENIT SWIMMING CLUB na GISENYI SWIMMING CLUB.

Mu mwaka wa 1999 nibwo hashyizweho Ishyirahamwe ry’Umukino wo kogo mu Rwanda ritangira gutegura amarushanwa anyuranye ndetse no gufasha amakipe yo mu Rwanda kwitabira amwe mu marushanwa mpuzamahanga mu mukino wo koga.

Uretse ibyo kandi amakipe akina umukino wo koga mu Rwanda yakomeje kwiyongera ubu ageze ku icumi yitabira ibikorwa bya RSF.

Amwe mu marushanwa RSF imaze kwitabira harimo iryabereye muri Esipanye, Barcelona mu mwaka wa 2003, iryabereye i Montreal ho muri Canada mu mwaka wa 2005 ndetse n’iryabereye i Shanghai ho mu Bushinwa muri 2006.

Muri 2023, u Rwanda rwakiriye irushanwa rihuza ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Zone 3). Uretse iri kandi, uyu mwaka i Bugesera hanakinwe irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe kandi ko muri Nyakanga, Kanama na Nzeri hazaba shampiyona muri uyu mukino wo koga.

Mu kurushaho guteza imbere uyu mukino, Girimbabazi avuga ko basanzwe bategurira amahugurwa abasifuzi ndetse n’abatoza kugira ngo barusheho kuwusobanukirwa.

Ubusanzwe umukino wo koga ukinwa mu byiciro bine; Koga muri Piscine, koga mu mazi magari nk’ibiyaga n’inyanja, gukina volleyball yo mu mazi, ndetse no Kogaku ntera ndende.

Umukino wo koga ni umwe mu mikino y’ingirakamaro ku mubiri wa muntu kuko impuguke mu buzima zigaragaza ko mu isaha imwe, koga bitwika 40% bya kalori kurusha gutwara igare, koga bitwika 30% bya kalori kurusha kwiruka mu isaha imwe, koga bikomeza umutima n’ubuhumekero, bishobora kugabanya umunaniro n’agahinda gakabije n’ibindi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads