Ibitero bya Amerika muri Yemen byishe abantu 53

Umutwe w’inyeshyamba zaba-Houthi zo muri Yemeni zavuze ko ibitero bishya bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byahitanye abantu bagera kuri 53, barimo abana batanu.

Izi nyeshyamba zatangaje ko ibitero byagabwe mu duce twa Al Jaouf na Hudaydah mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Werurwe, mu gihe Ikigo cy’Ingabo za Amerika (US Central Command) cyahamije ko ingabo zabo zakomeje ibikorwa byazo.

Amerika yatangije ibyo yise “ibitero bikomeye kandi by’ingenzi” by’indege ku birindiro by’aba-Houthi ku wa Gatandatu, mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibitero bigabwa n’aba-Houthi ku bwato bwo mu Nyanja itukura.

Washington yavuze ko bamwe mu bayobozi bakomeye muri uyu mutwe bari mu baguye muri ibyo bitero, ariko uyu mutwe nturabyemeza.

Umuyobozi waba- Houthi, Abdul Malik al-Houthi, yatangaje ko abarwanyi be bazibasira amato y’Abanyamerika mu Nyanja Itukura mu gihe Amerika izaba ikomeje kugaba ibitero muri Yemen.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima yaba- Houthi, Anis al-Asbahi, yanditse kuri X ko abantu 53 bishwe barimo “abana batanu n’abagore babiri”, kandi ko abantu 98 bakomeretse.

Se w’abana babiri, wavuze izina rye ko ari Ahmed, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ati: “Njye maze imyaka 10 ntuye i Sanaa, numva urusaku rw’amasasu mu ntambara yose, ariko sinigeze mbona ibintu nk’ibi mbere.”

Umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’umutekano, Michael Waltz, yabwiye ABC News ko ibitero byo ku wa Gatandatu “byari bigamije kujyera ku bayobozi benshi b’umutwe w’aba-Houthi kandi byabamenesheje.”

Minisitiri w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yasezeranyije ko ibikorwa bya misile “bitazahagarara” kugeza igihe ibitero by’aba-Houthi bizahagararira.

Hegseth yagize ati: “Ndashaka gusobanura neza ko, iki gikorwa kirebana n’ubwisanzure mu ngendo z’amazi no gukumira iterabwoba.”

Aba-houthi bavuze ko bazakomeza kugaba ibitero ku bwato bwo mu Nyanja itukura kugeza igihe Israel izavira mu gace ka Gaza, kandi ko ingabo zabo zizakomeza kwihimura ku ibitero igabwaho.

Uyu mutwe w’inyeshyamba ushyigikiwe na Iran, ufata Israel nk’umwanzi wayo, ugenzura Sanaa n’amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Yemen, ariko ntabwo ari guverinoma yemewe n’amahanga.

Kuva mu Gushyingo 2023, Aba-houthi bagabye ibitero ku bwato bwinshi bw’abacuruzi bakoresheje misile, indege zitagira abapilote, n’ibitero by’amato mato mu Nyanja Itukura no mu mu kigobe cya Aden. Bamaze kurohamisha amato abiri, bashimuta atatu, ndetse bahitana n’abakozi bane bo mu bwato.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads