Ibikubiye mu masezerano yo guhagarika intambara hagati ya Isiraheli na Hamas

Isiraheli na Hamas bemeranyije ku masezerano yo guhagarika intambara muri Gaza no kurekura imbohe nyuma y’amezi 15 y’intambara.

Ibi byatangajwe n’abahuza hagati y’impande zombi, ari bo Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdul Rahman Al Thani, yavuze ko ayo masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa ku cyumweru, igihe cyose azaba yemejwe na guverinoma ya Isiraheli.

Minisitiri w’Intebe wa Qatar yasabye “ituze” ku mpande zombi mbere y’uko hatangira icyiciro cya mbere cy’ibyumweru bitandatu by’amasezerano yo guhagarika intambara.

Yavuze ko muri icyo gihe hazarekurwa abantu 33 bafashwe bugwate, barimo abagore, abana, n’abageze mu za bukuru, bagurane n’ingwate z’Abanyapalestine ziri muri gereza za Israheli.

Ingabo za Israheli zizavanwa mu burasirazuba, mu duce dutuwe cyane twa Gaza, kandi Abanyapalestina bavuye mu byabo bazemererwa gutangira gusubira mu ngo zabo. Imodoka zifite ibikoresho by’ubutabazi zizemererwa kwinjira muri Gaza buri munsi.

Imishyikirano y’icyiciro cya kabiri – kizibanda ku kurekura abasigaye bafashwe bugwate, ku gukura ingabo zose za Israheli muri Gaza, no kugarura “ituze rirambye” – izatangira ku munsi wa 16.

Icyiciro cya gatatu n’icya nyuma kizibanda ku gusana Gaza – igikorwa gishobora gufata imyaka myinshi – ndetse no kugarura imibiri y’imbohe zasigaye.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yavuze ko ayo masezerano “azahagarika intambara muri Gaza, akoroshya ishyirwa mu bikorwa ry’ubufasha bukenewe cyane bw’ubutabazi ku baturage ba Palesitine, kandi n’imbohe zikarekurwa zikongera guhura n’imiryango yazo.”

Icyakora, Minisitiri w’Intebe wa Israheli Benjamin Netanyahu yavuze ko ibisobanuro bya nyuma by’ayo masezerano bikirimo gukorwaho, ariko yashimiye Biden ku “gushyigikira” ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Naho umuyobozi wa Hamas, Khalil al-Hayya, we yavuze ko ayo masezerano ari umusaruro w’ “ubutwari” bw’Abanyapalestine.

Abanyapalestine benshi hamwe n’imiryango y’Abanya-Israheli bari baragwatiriwe bishimiye ayo makuru.

Ku rundi ruhande ariko, intambara yakomeje gukaza umurego ku butaka bwa Gaza.

Ikigo cy’ubutabazi cya Gisivile kiyobowe na Hamas cyatangaje ko ibitero by’indege bya Israheli byishe abantu barenga 20 nyuma y’itangazo rya Qatar rivuga kuri ayo masezerano.

Iki kigo cyavuze ko mu bishwe, harimo abantu 12 bari batuye mu nzu y’abaturage mu gace ka Sheikh Radwan gaherereye mu mujyi wa Gaza.

Nta bisobanuro ingabo za Israheli zahise zitanga kuri ibyo bitero.

Israheli yatangije kugaba ibitero muri Palesitine nyuma y’igitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023, aho abantu 1,200 bishwe abandi 251 bagafatwa bugwate na Hamas.

Kuva icyo gihe, intambara yahise itangira ndetse Minisiteri y’ubuzima muri Palesitine ivuga ko abarenga ibihumbi 46,700 bamaze kwicirwa muri iyi ntambara mu gihe abasaga miliyoni 2.3 bavuye mu byabo.

Isiraheli ivuga ko 94 mu bagizwe ingwate bagifunzwe na Hamas, muri bo 34 bakekwa ko bapfuye. Byongeye kandi, hari Abisiraheli bane bashimuswe mbere y’intambara, babiri muri bo barapfuye.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads