Urubyiruko rwiga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Huye (IPRC Huye) rurasabwa gukoresha amahirwe rufite mu kubaka igihugu.
Ibi babisabwe kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024 mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe muri iri shuri ryahoze ari irya gisirikare rizwi ku izina rya ESO.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme, mu buhamya yatanze yagarutse ku nzira ishaririye yanyuzemo kuva mu 1989 yari atangiye kaminuza i Nyakinama ahahoze ari muri Perefegitura ya Ruhengeri.

Bwana Ntazinda avuga ko muri uwo mwaka ubwo biteguraga gusubira ku ishuri ari bwo babonye itangazo rivuga ko batakigiyeyo ko bazasubirayo mu Ukwakira. Gusa Ukwakira kugeze nabwo abari abayobozi bavuze ko batagisubiye ku ishuri ko ahubwo uwo mwaka ubaye imfabusa.
Akomeza agira ati “Igihe cyo gusubira ku ishuri kigeze twibazaga niba tujyayo cyangwa tubireka kuko kujyayo byari nko kwiyahura. Gusa kuko amahirwe yo kujya ku Ishuri ku batutsi yabaga ari make niyemeje gusubira ku ishuri.”
Meya Ntazinda akomeza avuga ko akigera ku ishuri hari umunyeshuri wahoraga amubwira ko azamwica kimwe n’abandi batutsi bigaga muri iyo kaminuza
Ati “Nk’uko babivugaga (ko bazatwica) hari umunsi twumvise [njyewe na bagenzi] ko hari gahunda yo kubishyira mu bikorwa maze tubimenye turatega tujya i Kigali, ubwo birangira batatwishe.”
Yongeyeho kandi ko bagarutse, bohererejwe ubutumwa n’ubuyobozi bubasaba kuza kwisobanura kuko batekerezaga ko bavumbuye umugambi mubisha bari babafitiye maze mu kwisobanura bavuga ko bari bagiye i Kigali nk’uko bari basanzwe bajyayo maze barabareka.

Mu butumwa bwe ku rubyiruko, Bwana Ntazinda yavuze ko rukwiye kwishimira ko amateka mabi ya Jenoside yavuyeho ndetse arusaba kuyubakiraho rugana ku iterambere igihugu kifuza
Ati “Kera twe twize duteshwa agaciro, naho mwebwe muri kwiga mu mudendezo, nimubyubakireho.’’
Kamana Andre, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yashimiye IPRC Huye ku ruhare igira mu kuzirikana Abatutsi bishwe mu 1994 ndetse asaba urubyiruko gukomeza gukora cyane ibikorwa biganisha ku iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Turi mu minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi aho ubutaka bw’u Rwanda bwasomye amaraso yabo, abandi bagatwarwa mu migezi. Nk’urubyiruko rero dusabwa gukora cyane kugirango ibyo Inkotanyi zubatse ziturutse kuri zero bitazasubira inyuma.”
Nubwo mu buhamya bunyuranye bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hagaragaramo ko mu cyahoze ari Ishuri ry’aba sous-officiers (ESO) hiciwe abatutsi benshi, kugeza ubu ntiharagaragazwa aho imibiri y’abiciwemo yaba yarashyizwe. Bikekwa ko hari ibyobo byaba byarashyizwemo imibiri nubwo amakuru ataratangwa y’aho byaba biherereyo.













