Abatuye mu Karere ka Huye babangamiwe n’itsinda ry’abagore ribambura ibyabo ryitwikiriye ubuhanuzi bw’ibinyoma, bagasaba abayobozi kubafatira ingamba.
Aba bagore bakunze kugenda ari itsinda rya batatu, bategera abantu mu nzira zirimo abantu bacye, maze babona umuntu bakeka ko “yashukika” bakamwegera. Icyakora, ntibaba berekana ko bari kumwe, ahubwo hakora umwe, akerekana ko babiri bari kumwe, ari abaje guhanurirwa.
Aha ni ho bakoresha amayeri yabo kugeza bamwambuye utwe.
Nyiramisigaro Donatha utuye mu murenge wa Huye ni umwe mu bavuga ko batekewe umutwe n’aba bagore.
Ibyo byabaye mu minsi ishize ubwo Nyiramisigaro yari avuye guhaha mu isoko ry’i Tumba.
Ubwo yari ageze ku muhanda ugana ku Kiliziya ya Sainte Therese, uwari uyoboye abo bagore yaramuhamagaye amubwira ko bamufitiye ubutumwa buvuye ku Mana, nuko amutega amatwi.
Yagize ati ”Uwo mugore yarambwiye ngo basanzwe bafite umushinga ufasha abatishoboye, ukabaha ibyo kurya, ibyo kwambara, ndetse ukanarihira abana babo amashuri.”
Akimara kumubwira ibi, Nyiramisigaro yatangiye kumva ibinezaneza, ariko uwo mugore amugerera ku ngingo ati ” Imana yakudutumyeho ngo tukugirire neza tugufashe biciye muri uyu mushinga.”
Umgore wari uyoboye abatekamutwe yabwiye Nyiramisigaro ko kugira ngo ahabwe amahirwe na we hari icyo asabwa, bamubwira ko agomba gutanga amafaranga 40,000.
Icyakora, yababwiye ko ayo atayafite, arabatakambira, ababwira ko hari amafaranga 28000 yari avuye kugurisha ihene, maze arayabaha barayemera.
Nyuma rero, uwari uyoboye iri tsinda ry’abatekamutwe yavuze ko hakurikiyeho gahunda yo gusenga no kwiyeza kugira ngo Imana ibarebe neza.
Aho ni ho yabwiye ba bagore bagenzi be ngo hajye hinjira umwe umwe asenge, hanyuma na we aza kugerwaho, nuko asiga igikapu cye nk’uko n’aba mbere babigenje mbere yo kwinjira.
Uko yakagiye, abo batekamutwe bafashe igikapu cye cyarimo imyenda y’umwana yari avuye kugura, maze babyongera kuri ya mafaranga bamwatse baranduruka. Yaragarutse asanga nta n’inyoni itamba.
Ubujura busa nk’ubu bwabaye kandi kuri Nyirahakizimana Hoziana mu mezi abiri ashize. Uyu we, yahuriye n’abatekamutwe mu mujyi rwagati kuri Hotel Faucon, bamubwira ko bamufitiye ubutumwa, ariko bati “Imana ntivugira mu rusaku, ngwino tujye ahiherereye.”
Bamujyanye aharebana n’iposita, mu kibuga kiri hafi y’akarere, maze umwe mu banyamitwe, abwira mugenzi we ati, “Imana igukuyeho umuvumo wasabiwe na nyoko.” Aha rero yahise yungamo ati “Subira hariya twahuriye wirenze akabuye ugire uti: uku ni ko nirengeje umuvumo, nisigiye umugisha. Nurangiza ugaruke ufate ibyawe wigendere amahoro.”
Icyo gihe, yasize igikapu cye aragenda, agarutse babwira na Nyirahakizimana ngo ajye yo, akore nk’uko mugenzi we yakoze.
Akimara gutirimuka aho, ba batekamutwe bombi, bafashe ibyo asize, byarimo mudasobwa na telefoni bigendanwa n’amafaranga yari yitwaje baranduruka.
Nyirahakizimana, umunyeshuri wiga muri imwe muri Kaminuza ziri i Huye, agira ati ”Narahageze mbabuze nyoberwa ibimbayeho, numva mbaye igishushungwe, ku buryo nagize ngo bandoze, ariko ngaruye ubwenge numva ko nahuye n’abatubuzi.”
Avuga kandi ko, ubu bujura bwamugizeho ingaruka mu myigire ye, kuko yatakarijemo ibikoresho by’ishuri.
Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege yabwiye ICK News, ko iki kibazo atari akizi.
Icyakora, yavuze ko bahora bakangurira abaturage kwirinda inyigisho z’ubuyobe ndetse bakagira amakenga iteka ku muntu wese uza abizeza ibitangaza.
Sebutege yijeje abaturage ko bagiye gukurikirana iki kibazo cy’abagore b’abatubuzi.
Mu Rwanda, ibyaha bishingiye ku kwiba hakoreshejwe amayeri n’ubushukanyi bihanishwa ibihano bikomeye.
Igitabo cy’amategeko ahana cyatangajwe mu itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryagennye ko iyo umuntu ahamwe n’icyaha cyo kwiba hakoreshejwe amayeri, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itandatu kugeza ku myaka icumi cyangwa se igifungo kisumbuyeho bitewe n’uburemere bw’icyaha.













