Bamwe mu bakoresha umuhanda uva ku Mukoni werekeza kuri Kaminuza y’u Rwanda baravuga ko ikibazo cy’ubujura gikomeje kwiyongera kuri uyu muhanda bitewe nuko ukikijwe n’ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda, kandi rimwe na rimwe amatara yawo akaba ataka bityo bigaha icyuho abajura kuko babona aho birukira ntanuwubareba.
Mu baganiriye na ICK News bakoresha uyu muhanda, bayigaragarije ko babangamiwe cyane n’ubujura buharangwa cyane cyane mu masaha yo ku mugoroba kuko ngo bukabije bityo bagasaba abafite umutekano mu nshingano kugira icyo bakora kugirango iki kibazo gicike.
Uwitwa Nshimiyimana Evariste ucururiza mu isoko rya Huye avuga ko ku mugoroba iyo ahanyuze atashye aho atuye I Cyarwa, aba afite ubwoba bwuko ashobora kongera kwibwa nkuko byigeze ku mubaho umunsi umwe.
Yagize ati: “kunyura kuri uyu muhanda nukwizirika kuko ntakizere uba ufite cyuko uhatambuka amahoro batakwambuye ibyo ufite, kuko nge rwose umunsi umwe byambayeho, banyaka igikapu narimfite kirimo amafaranga nari nacuruje uwo munsi. Ibyo byanteye igihombo kuko nasubiye inyuma mu buryo bugaragara kuko ayo mafaranga batwaye nari kuzinduka njya kuyaranguza.”
Ibi kandi binagarukwaho n’umubyeyi witwa Jeanine, nawe wemeza ko yamburiwe terefoni igendanwa muri uyu muhanda. Ati: “kuba amatara yo kuri uyu muhanda ataka buri gihe ni ikibazo kiduhangayikishije pe kuko abajura badutwara ibyacu. Ibyo ndabivuga kuko byambayeho, banyambura telefoni yange bariruka bagana mu ishyamba.”
Aba baturage bakomeza basaba ubuyobozi kubakorera ibishoboka byose amatara yo kuri uyu muhanda agahora yaka mu gihe cy’ijoro ndetse n’umutekano waho ugakazwa kuko ngo aribyo byazaca ubu bujura bataka.
Gusa umuyobozi w’AKarere ka Huye, Sebutege Ange yavuze ko iki kibazo cy’ubujura kuri uyu muhanda atakizi ariko nanone asaba abaturage bahura nacyo, kwegera ubuyobozi bakabumenyesha kugira ngo abo baba babikoze bakurikiranwe.

Yakomeje yizeza abaturage ko buri gihe hafatwa ingamba zitandukanye zigamije gukaza umutekano. Ati: “ingamaba zo zirahari zo gushakira umutekano abaturage.”
Kuri ubu hari uduce tumwe na tumwe muri aka karere, tucyigaragaramo ubujura bitewe nuko hatabona cyangwa hari amashyamba ugasanga nta n’inzego z’umutekano ziri hafi aho bityo bigaha icyuho abitwikira umwijima bakaba bakambura abaturage ibyo bafite.













