OIP-1.jpg

Gukuramo inda no gufata ku ngufu: Ibyaha byiganje mu bahawe imbabazi na Perezida Kagame

Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame yaraye ahaye imbabazi abagororwa 32 bari barakatiwe ibihano bitandukanye.

Urutonde rw’abahawe imbabazi ruri mu iteka rya Perezida ryasohotse ku wa 18 Ukwakira 2024.

Abahawe imbazi biganjemo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 34.

Icyakora igororero ry’abana rya Nyagatare rifite hafi kimwe cya gatatu cy’abarekuwe bose. Mu bafunguwe muri iryo gororero, harimo abatangiye kugororwa ku myaka 14 gusa.

Abo barimo Niyomugabo Emmanuel wari warakatiwe igifungu cy’imyaka icumi ku cyaha cyo gusambanya umwana.

Niyomugabo w’imyaka 19 yafunzwe mu mwaka wa 2019, akaba yari ashigaje imyaka itanu muri gereza.

Muri rusange, urubyiruko rwahawe imbabazi rurimo abasore bahamwe n’ibyaho byo gufata abana ku ngufu.

Kuri icyo cyaha bakaba barahanishijwe igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi.

Mu bakobwa bahawe imbabazi biganjemo abakuyemo inda mu buryo butemewe n’amategeko, bakaba bari bafite igihano kiri hagati y’amezi ane n’imyaka itanu.

Muri bo hari uwafunzwe afite imyaka 18.

Hagati aho mu bakuru, higanjemo abakoze ibyaha by’urugomo n’abahoze ari abayobozi bakuru mu nzego za Leta bahamwe n’ibyaha bya ruswa.

Ku rundi ruhande, abagera ku bihumbi 2017 bafunguwe igihe kitageze kubera bujuje ibisabwa mu myitwarire myiza.

Biteganijwe ko uyu munsi aba bose bahawe imbabazi basohoka mu magororero anyuranye bari bafungiwemo.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads