Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 ugushyingo 2024, ubuyobozi bw’Igihigu cya Guinea bwatangaje ko nibura abantu 56 bapfiriye muri sitade mu gihe abandi benshi bakomeretse nyuma y’imvururu zaturutse ku cyemezo cy’umusifuzi.
Ibi byago byabereye mu mukino wa nyuma w’irushanwa ryo guha icyubahiro Umuyobozi w’Ingabo za Guinea Mamady Doumbouya. Ni umukino wabereye kuri Sitade y’i Nzerekore, umwe mu mijyi minini ya Guinea.
Minisitiri w’itangazamakuru Fana Soumah yatangaje ko iperereza rigikomeje ku cyateye imvururu muri sitade.
Amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abafana babyigana basohoka muri stade yari yuzuye.
Minisitiri w’intebe Bah Oury mu ijambo rye yagize at “Guverinoma ibabajwe n’ibyabereye mu mukino w’umupira wamaguru wahuje amakipe ya Labé na Nzérékoré kuri iki gicamunsi i Nzérékoré.”
Oury yongeyeho ati “Guverinoma iri gukurikirana kandi yongeye gusaba abaturage kugira ituze kugira ngo serivisi z’ibitaro zitabangamirwa mu gutanga ubufasha bw’ibanze ku bakomeretse.”
Amagambo ya Oury ntabwo yatanze ibisobanuro ku byabereye imbere muri sitade, ariko yavuze ko raporo irambuye izatangwa mu minsi iri imbere.
Ikinyamakuru cyo muri Guinea, Mediaguinee cyatangaje ko amakimbirane hagati y’abafana n’abashinzwe umutekano yatangiye kubera ibyemezo byinshi by’abasifuzi bitishimirwaga nabo bafana bituma imbaga nini itangira gusohoka muri sitade.
Ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu kandi byatangaje ko uyu mukino wari mu marushanwa yateguwe n’ingabo z’igisirikare ziyoboye Guinea mu rwego rwo gushyigikira kandidatire ya Mamady Doumbouya.
Doumbouya wafashe ubutegetsi muri 2021 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwariho, arimo gushaka uko ashobora kuzaba perezida mu matora ateganijwe kuba muri 2025.













