Gicumbi:Abaforomo biteze umusaruro  ku bumenyi bahawe ku  ikoreshwa   ry’imashini  isuzuma ubuzima   bw’umwana uri munda 

Bamwe mu baforomo ndetse n’abayobozi b’ibigo nderabuzima bikorana n’ibitaro bya Byumba, bavuga ko nyuma yo guhabwa ubumenyi ku mikoreshereze y’imashini isuzuma abana bari munda izwi nka ecography, umubare w’ababyeyi batwite boherezwaga ku bitaro ugiye kugabanyuka.

Ibyo babitangaje kuri uyu Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2024 nyuma yo kurangiza iminsi ine y’amahugurwa ku mikoreshereje yizo mashini, igikorwa cyabereye ku bitaro bya Byumba.

Karamira Jean Bosco, umuforomo ku kigo nderabuzima cya Manyagiro mu karere ka Gicumbi asobanuro uburyo   bagorwaga no kumenya uko umwana ameze munda. Ati: “Umubyeyi iyo yabaga aje kwa muganga twaramusuzumaga, ariko hari igihe twabonaga ibidasobanutse kubera ko twakoreshaga intoki, rero iyo byabaga bimeze bityo twamwoherezaga ku bitaro bikuru  kugirango inzobere zirebe ikibazo afite. Twe rero ntitwamumucishaga mu cyuma kuko ntabumenyi twari dufite.”

Naho mugenzi we, witwa Uwera Christine ukorera ku kigo nderabuzima cya Musenyi muri Mutete, avuga ko guhabwa amahugurwa byabafashije kunguka ubumenyi kuri izo mashini ariko yongeraho ko iminsi ine bahuguwe idahagije bityo agasaba ko habaho ikindi gihe bakongera bagahugurwa ku mikoreshereze ya ecography.

Yagize ati: “ubuzima bw’umwana n’umubyeyi ni ikintu gikomeye cyane, rero ni byiza kuba twigishijwe uburyo tuzajya tubwitaho neza, ariko turasaba ko bazakomeza kutuba hafi, tukarushaho gusobanukirwa neza imikorere yizo mashini.”

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Byumba Dr. Issa Ngabonziza, yahamije ko ubu bumenyi bahaye abaforomo babwitezeho umusaruro mu kugabanya imibare y’abagana ibitaro. Ati”ni ubumenyi bugiye kugabanya umubare munini w’abatuganaga hano kubitaro bikuru, kandi binafashe kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.”

Yijeje ko hazakomeza kubaho amahugurwa hagamijwe gukarishya ubumenyi ku mikoreshereze ya ecography ariko nanone agasaba abahuguwe ku byaza umusaruro ubumenyi bahawe.Ati: “kwigisha ni uguhozaho ariko impamba batahanye nibayibyaze umusaruro. Mugihe cyamezi 6 amatsinda yo kubitaro azakomeza  kumanuka ku bigo nderabuzima  babe hafi y’abaforomo.”

Abaforomo n’abayobozi b’ibigo nderabuzima 48 baturutse mu bigo nderabuzima 24 bikorana n’ibitaro bya Byumba, nibo bahawe aya mahugurwa.

Ni amahugurwa yitezweho kugabanya umubare w’ababyeyi batwite boherezwaga ku bitaro bikuru ku kigero kiri hejuru ya 70%, ibizagabanya umubare w’abarwayi bahoraga basiragira ku bitaro bikuru birirwa batonze imirongo bategereje guhabwa serivisi z’ubuvuzi, bamwe bikabaviramo kuhanegekarira kubera ubwinshi bwabo.