Gicumbi: Uruganda Pembe rugiye kongera gufungura nyuma y’imyaka itanu rudakora

Uruganda Pembe Flour Mills Rwanda Sarl rukora ifarini rugiye kongera gufungura imiryango nyuma y’imyaka irenga itanu rudakora kubera ibibazo birimo kubura umusaruro uhagije w’ingano.

Ukuri kw’iyi nkuru nziza ku bahinzi b’ingano mu turere tw’Intara y’Imajyaruguru by’umwihariko Gicumbi ihamywa n’uko imyiteguro yo kongera kurukoreramo irimbanyije.

Uwitwa Manzi Isaac avuga ko yahamagawe ngo aze bakore amasuku. Icyakora Manzi avuga ko batari babwirwa igihe uru ruganda rushobora gufungurira imiryango.

Inkuru y’ifungurwa ry’uru ruganda ihamywa kandi na Guverineri Mugabowagahunde Maurice uyobora Intara y’Amajyaruguru kuko avuga ko aherutse gusura uru ruganda mu cyumweru gishize  ari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, bakizezwa ko vuba rutangira gukora nubwo na we nta gihe nyir’izina  atanga.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Gicumbi buherutse gusura uru ruganda

Guverineri Mugabowagahunde aboneraho gusaba abatuye i Gicumbi kongera umusaruro w’ingano kuko ngo zizabona isoko ku bwinshi.

Ati “Uruganda rwari rumaze igihe rudakora, ariko kuri ubu, imirimo yo kwitegura gusubukura igeze kure. Ku munsi bazajya bakenera toni 400. Bityo rero, turifuza ko zitajya zishakirwa ahandi, ahubwo abahinzi bakwiye kuzihinga ku bwinshi bikababyarira inyungu.”

Amakuru ahari avuga ko impamvu yari yaratumye uru ruganda rufunga zirimo kuba abahinzi barahingaga imbuto zitari nziza nk’uko uruganda rubyifuza.

Icyakora ngo mu biganiro byabaye hagati y’uruganda n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, uruganda rwasabwe kuzajya rufasha abahinzi kubona imbuto yifuzwa hanyuma abahinzi nabo bagashaka ahantu hagutse kugira ngo babashe guhaza uru ruganda.

Kongera gufungura k’uru ruganda bizafasha abatuye mu Karere ka Gicumbi kuko rugikora rwakoreshaga abakozi barenga 100.

Uruganda ‘Pembe Flour Mills Rwanda Sarl’ rwubatse mu Murenge wa Byumba ho mu Karere ka Gicumbi.

Ishami ry’uru ruganda mu Rwanda rimaze imyaka 16. Si mu Rwanda rukorera gusa kuko rufite andi mashami muri Uganda, Tanzania na Kenya ari naho hari icyicaro gikuru.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads